Ibya abacuruzi badatanga inyemezabuguzi za EBM byasubiwemo bagiye kujya banafungwa

Kuri uyu kabiri Tariki ya 13 Nyakanga 2021, nibwo ikigo cy’igihugu cy’imisoro(RRA), cyashyize ahagaragara itangazo rigenewe buri mucuruzi wese udakoresha EBM.

Iryo tangazo rigira riti: “Hashingiwe kubimaze iminsi bigararagara ko hari abacuruzi badatanga inyemezabuguzi za EBM bagamije kunyereza umusoro wa Leta. Hashingiwe Kandi Ku ngingo ya 81-87 z’itegeko no 026/2019 zo kuwa 18/09/2019 rigena uburyo bwisoresha ziteganya ibihano ku cyaha cyo kudatanga inyemezabuguzi ikozwe na EBM k’umuntu wese wacuruje ndetse no kunyereza umusoro”.



“Ikigo cy’imisoro n’amahoro kiramenyesha umucuruzi wese wakiriye amafaranga nk’ikiguzi cy’ibyo yacuruje ntahe umuguzi inyemezabuguzi ikozwe na EBM ihwanye n’amafaranga yakiriye, ko icyo ari icyaha cyo kunyereza umusoro, icyo cyaha gihanishwa gukuba umusoro wanyerejwe cyangwa warugiye kunyereza inshuro zagera Kuri 20 ndetse n’igifungo cyiri hagati y’imyaka 2 ni 5.”

RRA yokomeje ikangurira buri muguzi wese kutemera kwishyura adahawe inyemezabuguzi ikozwe na EBM kuko ibicuruzwa byose bizafatwa bidaherekejwe n’inyemezabuguzi ikozwe na EBM bizajya bifatwa nka forode .



RRA ikaba isaba buri muguzi ubonye umucuruzi udatanga inyemezabuguzi ya EBM guhamagara Ku murongo 3005 cyangwa akandika Ku mbuga za RRA atanga amakuru.



HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author