Nyamagabe: Babuze amazi kandi amatiyo abaca mu ntanzi z’urugo
Abaturage bo mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, baturiye ishyamba rya Parike ya Nyungwe baravuga ko babangamiwe no kutagira ibikorwaremezo birimo amazi kandi amatiyo ayatwara muri Pariki anyura imbere y’ingo zabo.
Abahatuye bavuga ko bamara iminsi makumyabiri nta mazi meza babona kandi imiyoboro iyajyana muri Pariki ibanyura imbere bakaba basaba ko bahabwa amazi meza kuko ari ingenzi ku buzima bwabo.
Umwe mu baturage utuye ahitwa Bitigita yabwiye yavuze ko bifuza ko bahabwa amazi bakareka kujya bakora ingendo bajya kuyashaka mu isantere kandi mu marembo yabo hanyura itiyo y’amazi.
Kutabona amazi meza bavuga ko bibatera umwanda kuko kubona ayo gukaraba ari ingume ndetse n’imyambaro yabo ikaba ihora isa nabi n’abana babo bakaba barwara inzoka zo mu nda bya hato na hato.
Ni ikibazo bavuga ko bagaragarije ubuyobozi bw’Akarere ariko umwaka uko uhita undi ugataha nta gisubizo gihamye bahabwa, babwirwa ko biri hafi gutungana.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mujawayezu Prisca avuga ko aba baturage bakwiriye kwihangana kuko abaturage bose batabonera amazi rimwe, ngo nta gihe kizwi bazabonera amazi bagomba gutegereza bihanganye.
Yagize ati” Ni ukwihangana kuko abaturage bose ntiwabahera amazi umunsi umwe ngo bishoboke, hazakorwa inyigo kugira ngo nabo babone amazi, ntabwo nababwira igihe bazayabonera ariko icyerekezo ni icyo kugira ngo abaturage bazagerweho n’amazi.”
Mujawayezu Prisca atangaza ko mu Karere ka Nyamagabe imibare yerekana ko abaturage 84.59 % bafite amazi meza mu gihe bateganya ko vuba bidatinze 16% nabo amazi meza azabageraho vuba.
Hirya no hino mu gihugu hari abaturage bataka kubura mazi meza mu gihe ubuyobozi bwo budahwema kuvuga ko amazi yegerejwe abaturage ku kigero cyo hejuru.
Didier Maladonna/Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: