“Dusoma mu Byahishuwe ko Umwami azagaruka gutwara itorero, mu gihe ataragaruka nibadufashe turinde abo azaza gutwara” CP Kabera noneho yifashishije Bibiliya
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo abantu bagera kuri 239 bafitiwe ku musozi wa Kanyarira wo mu karere ka Ruhango, basenga nyamara bitewe n’ubukana bw’icyorezo cya COVID-19, ibikorwa bimwe na bimwe byarafunzwe, n’insengero no gusengera mu mashyamba ntabyo ntibyemewe.
Mu kiganiro yahaye RBA kumugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yanenze abarenga ku mabwiriza bakajya gusengera mu bihuru, yifashisha ijambo ry’Imana riri muri Bibiliya mu kubakebura.
CP Kabera Kandi yavuze ko amayeri barimo gukoresha ntacyo azabamarira kuko inzego zose ziri maso kandi bazatahurwa bagahanwa yongeraho ko abavugabutumwa bakwigisha abayoboke babo kugirango basengere mu ngo zabo.
Kanda hasi wumve uko CP Kabera abisobanura:
Ati: “Abavugabutumwa nibadufashe bigishe baganirize abayoboke babo, mu byukuri dusoma ko mu Byahishuwe havuga ko ngo umwami azagaruka gutwara itorero rye, ariko mu gihe ataragaruka nibadufashe turinde abo azaza gutwara kwirinda no gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19, ni ikintu gikomeye cyane rwose ngirango abantu bashyiremo imbaraga bumve inshingano, ntabwo gusengera mu rugo bibujijwe, yabikora naho guhamagara bagahurira nka hariya nkuko mwabibonye ntabwo aribyo”.
Abafashwe basengera Ku umusozi wa Kanyarira harimo n’abavuye mu zindi ntara, umunyamakuru abajije CP Kabera aho abo bantu banyuze kugirango bace mu rihumye Polisi, kandi ari no muri gahunda ya Guma mu Rugo, yavuze ko nawe yatangaye, avuga ko aba baturage baciye agahigo kuko ibi bakoze bidasanzwe aho abantu bava mu turere dutandukandukanye banyura mu nzira zitemewe bitwaje ko batazabonwa, gusa akavuga ko ntakabuza ukerensa icyorezo wese akarenga ku mabwiriza inzego zose ziri maso, kandi azatahurwa agafatwa.
Ati: “Ibi bisa nkaho baciye agahigo mu kurenga ku mabwiriza no kuba bagira ibyago byo kwandura kino cyorezo, ntabwo ibi byari biherutse rwose, ntanubwo byari biherutse muri iyi minsi ishize ya vuba cyangwa se kuva twahangana n’iki cyorezo hagiye hagaragara bacye, ariko noneho aho hagaragara abantu maganabiri na mirongo bagenda bagahurira ahantu bavuye hirya no hino mu turere dutandukandukanye kandi ukumva ngo ntibabisezereranye, ni ikibazo gikomeye cyane rwose, twabifashe nkaho Ari ikibazo cy’imyumvire iri hasi, twabifashe nkaho ari ikintu cyo kudaha agaciro amabwiriza bahabwa”.
Abafatiwe Kanyarira bigishijwe ndetse banacibwa amande y’amafaranga ibihumbi icumi kuri buri umwe.
Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: