Umusore n’umukunzi we bapfiriye mu buriri
Yakomeje avuga ko icyateye urupfu rwabo aruko bafashe imbabura yaka bakayiraza mu cyumba cyabo, bashaka gushyuha kuko bari bakonje, ibikunda gukorwa n’abatuye muri ako gace.
Afande Issah yasabye abaturage bo mu ntara ya Jombe, kureka umuco wo kuryama bota imbabura kugirango birinde ubukonje, ahubwo bagashaka ubundi buryo bwabarinda imbeho.
Umukuru wa Polisi akavuga ko bibaye inshuro ya gatatu abantu bicwa no kurarana n’imbabura mu ntara ya Njombe.
Nyirinzu abo bantu bahiriyemo, Aman Samson, yabwiye Mwananchi ko ari we wa mbere wamenye ko bahiye, igihe yari agiye gusuhuza uwo musore w’umuturanyi we, yamuhamgara ntakome, yakwica urugi agasanga ari kumwe n’umukobwa bamaze gupfa imbabura ibari imbere.
Akongeraho ko “Namenye amakuru avuga ko uriya musore yari yabonye uriya mukobwa muri gare, amubwira ko abuze imodoka imutahana undi arumubwira ngo ngwino nkucumbikire ntakibazo, barangije bararana kuko uyu musore yari umukomvayeri, yari yamwemereye ko mu gitondo aramugeza aho yashakaga kujya”.
Undi muturanyi w’uyu musore witwa Winfrida Msalilwa, yavuze ko yamuherukaga mu ijoro yapfiriyemo ubwo mbere yaho yari yaje kumuguraho Sipesiyale(Umureti w’amagi n’ifiriti), arangije amubwira ko afite umushyitsi, mu gitondo atungurwa no kubona Polisi ijya aho atuye, yumva ngo yapfuye. Ati: “Ni urupfu rubabaje”.
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: