Inkuru y’Urukundo Rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 11
Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice cya 10, aho amabwire babwiraga Mutesi yaramaze kumwinjira atangiye kumva ko Koko atakagombye gukomeza gukundana na Muvumba wo mu bakene.
Ubu tugiye kubagezaho igice cya 11.
Rufonsi abo agenda atuma bamubwiye ko Mutesi yatangiye kugenda Yikuramo Muvumba,ahita ahamagara Mutesi amwitabye yumva ntakimwishisha dore ko mbere atemeraga no kumwitaba ,baraganira niko kumusaba ko yazashaka akanya bagatemberera ahantu bazaganirira byinshi, Mutesi aramusubiza ati:”ntakibazo rwose”.
Umunsi bihaye urageze ,Rufonsi nubwiyemezi bwinshi kugirango yemeze Mutesi aba akodesheje imodoka y’i voiture aho yabwiraga Mutesi ko ariyo arigusuzuma ngo ayishyure ,nyamara nubwo yavugaga gutyo banyirayo bari bamuhaye kuyigarura bitarenze amasaha atanu ,baragenda bageze munzira Rufonsi ati:”Mute ,nari napanze ko twaza kuri iyi bare ariko reka tujye kuri hotel”. Mutesi aramusubiza ati:”ntakibazo niba ubifitiye ubushobozi”.
Bagezeyo bariyakira baranaganira nyamara Rufonsi nta mafaranga ahagije yari afite.
Babazaniye fagitire (facture) Rufonsi biramucanga ubwo banyiri modoka nabo bari hafi aho bari kwica akanyota nkabantu bagiye guhabwa amafaranga ,Rufonsi yishyuye muri bare asigarana igihumbi gusa ,banyiri modoka baba baramuhamagaye ngo azane imodoka n’amafaranga ,Rufonsi yabona asigaranye igihumbi kimwe bikamuyobera ,ubwo Rufonsi abwira Mutesi ati:”uwataha”.
Baba baratashye bakigera hanze banyiri modoka babona Rufonsi baramuhamagara bati:”amafaranga yaduhe kuko tutari busubire mu rugo ,Rufonsi biramuyobera dore ko nta nayo yari yasize mu rugo ntaho ayateganya amera nkuguye mu kantu abwira nyiri modoka ko azayamushakira,ariko byo byose babivuga yari yitaje Mutesi ngo atamenya uko bimeze.
Nyiri modoka aramubwira ati:”ntibishoboka ahubwo ntiza kuri kontake ho gato ,Rufonsi ayimuhaye nyiri modoka ahita amubwira ati:”abatekamitwe babiyemezi ndabazi ,taha nta modoka yange nongera kuguha wenda nkusonere”.
Ubwo Mutesi wari uzi ko yatemberanye n’umukire ufite imodoka abona atashye na maguru bageze mu nzira araruha yicara ku muhanda, ijoro ribiriraho bamaze kuruhuka barataha ariko Rufonsi ntiyigera amubwira uko byagenze kuko yumvaga arahita amwita umwiyemezi ubundi agahita amwanga .
Mutesi ageze mu rugo Rufonsi aramuhamagara amubwira ko kuba batashye n’amaguru yagirango bakore ka siporo kuko nako kaba gakenewe, Mutesi ku mutima aravuga ati:”umuhungu nuyu naho muvumba nagende rwiza .
Muvumba namenya ko Mutesi yamwanze azabyifatamo ate?
Ese Mutesi we nabura ubukire akurikiye azabyifatamo gute?,
Ni aho ubutaha tubagezaho igice cya 12.
Iyi Nkuru Muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul/igicumbinews.co.rw