Abanyamakuru bakorera kuri YouTube barashinjwa guhonyanga uburenganzira bw’umwana
Bamwe mu abanyamakuru bakomeje gushyirwa mu majwi mu kutubahiriza uburenganzi bw’umwana byumwihariko abakorera kuri YouTube.
Itangazo ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCD), bwashyize hanze bufatanyije n’urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC), rivuga ko hari abanyamakuru bakoresha imbuga nkoranya mbaga cyane cyane urubuga rwa YouTube, bakirengagiza uburenganzira bw’umwana.
Iri tangazo rigenewe abanyamakuru rivuga ko ingingo ya 8 y’amahame ngengamyitwarire y’umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda, “Isaba umunyamakuru gushishoza no kwigengesera igihe arimo atunganya inkuru irebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’abana bataruzuza imyaka 18 y’amavuko.”
“Iyi ngingo ivuga ko umunyamakuru agomba kwirinda kugaragaza amazina y’uwahohotewe, kandi akigengesera mu kugaragaza amashusho ndetse n’amafoto cyangwa gutanga ibindi bisobanuro bishobora gutuma amenyekana.”
Iki kigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCD), gikomeza kivuga ko bamwe mu banyamakuru cyane cyane abakorera umuyoboro wa YouTube, birengagiza aya mahame maze bagashyira mu kaga ubuzima bw’abahohotewe bakagaragaza amashusho ndetse n’imyirondoro yabo.
Iri tangazo rigasoza rigira riti: “Nyuma yuko icyo kibazo kigaragaye ubuyobozi bwa NCD bufatanyije n’ubwa RMC buributsa abanyamakuru kuzirikana no kubahiriza amahame ngengamyitwarire y’umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda.”
Niyonizera Emmanuel Moustapha/Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: