Ese umukobwa utwariye inda ku ishuri akwiye gukomeza kwiga?

Mu gihugu cya Tanzaniya, ibyabangamiraga abakobwa batwite mu myigire yabo byakuweho, aho umukobwa utwite azajya akomeza kwiga.

Uwayoboraga iki gihugu nyakwigendera Dr. John Pombe Magufuli  yari yarategetse ko , igihe umukobwa atwaye inda agomba guhita ava mu ishuri,  ndetse n’uwayimuteye agakurikiranwa.

Ni umwanzuro wateje impaka muri iki gihugu cya Tanzaniya , aho zimwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bw’abakobwa zagiye zumvikana zivuga ko, uwo mwanzuro ubangamiye bikomeye uburenganzira bw’umwana w’umukobwa , kuko ngo hari abatwara izo nda bitabaturutseho, bityo rero kumubuza gukomeza kwiga ntacyo uba umufashije.

Uwo mwanzuro waje guteshwa agaciro ,bishimangirwa na Minisitiri w’uburezi muri iki gihugu ,Prof Joyce Ndalichako wavuze ko, abana b’abakobwa bari bavuye mu ishuri kubera gutwara inda z’imburagihe , ubu bemerewe gusubira ku ishuri bagakomeza amasomo.

Bamwe mu baturage bo muri iki gihugu bashimishijwe n’uwo mwanzuro wasubije abakobwa uburenganzira bwo gukomeza amashuri n’igihe batwite, cyakora wenda ngo bakazajya bahagarika amasomo bagereje igihe cyo kubyara.

 

About The Author