Abanyeshuri batatu barohamye mu kiyaga cya Burera babakuramo bapfuye
Ku gicamunsi cyo ku cyumweru dusoje Tariki 29 ugushyingo 2021, Abanyeshuri 3 bo mu kigo cya CEPEM[Centre Pour la Promotion de l’Education et de métiers], barohamye mu kiyaga cya Burera ku urugabaniro rw’umirenge wa Rugarama na Kinoni, babakuramo bapfuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinoni, NYIRASAFARI Marie, yavuze ko Abo banyeshuri bari bavuye mu kigo bajyanywe n’Umuyobozi wabo w’ikigo, witwa Havugimana Roger, ari kumwe na Animateur wabo witwa Uwimana Jean Claude, ndetse na mwalimu wabo Hiyayezu Oscar.
Aba banyeshuri bakaba bari bamaze gukina umupira w’amagaru wahuzaga amashuri(Inter-Classe) mu kigo cyabo bahita bajya kwoga mu kiyaga cya Burera, umuyobozi w’ikigo abasigayo.
Abari hagati ya 30 na 50, nibo bagiye koga mu kiyaga, batatu bararohama bahita bahasiga ubuzima.
Abitabye Imana ni Nizeyimana Olivier w’imyaka 18, ukomoka mu karere ka Musanze, Iradukunda Alice w’imyaka 21, wo mu karere ka Rubavu, ndetse na Uwase Charlotte w’imyaka 19 wo mu karere ka Nyabihu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinoni, Nyirasafari Marie, yabwiye Radio Ishingiro, ko icyateye kurohama kwaba banyeshuri aruko boze bakagera aho amazi abarusha imbaraga.
Ati: Icyabiteye nawe urumva ni bimwe by’amazi, bari basanzwe bazi koga ariko bagera aho amazi abarusha ubushobozi bararohama”.
Nyirasafari kandi yakomeje asaba abaturage kureka kujya koga mu kiyaga cya Burera, binyuranyije n’amategeko ndetse n’ibigo by’amashuri bikirinda kujyana abanyeshuri koga mu kiyaga batabibwiye ubuyobozi cyangwa abashinzwe gucunga umutekano wo mu mazi “Marines”.
Ati: “Kuko iyo baza no kuba babimenyesheje mbere bari kubatara bakabarohora batarahasiga ubuzima”.
Umuyobozi w’ikigo na Animateur bahise batabwa muri yombi, mu gihe unwalimu bari kumwe we yaburiwe irengero akaba akomeje gushakishwa.
Imirambo y’abitabye Imana yagiye gukorerwa isuzuma ku bitaro bya Ruhengeli.
@igicumbinews.co.rw
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: