Kanye West agiye guhindura inzu ze zose insengero n’aho gucumbikira abadifite aho kuba
Umuraperi Kanye West agiye guhindura inzu ze zose insengero n’amazu yo gucumbikira abatagira aho kuba mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy’abadafite aho kuba cyugarije umujyi wa Los Angeles wo muri Leta z’Uzunze z’Ubumwe z’Amerika.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Culture Magazine, yavuze ko arimo kwiga uburyo yahindura ubuzima bw’abaturage kubera ko ubukungu bw’Amerika bwirengagiza amatsinda y’abatishoboye.
Ati: “Tuyobowe n’ubutegetsi bwikubira(Capitalism), kandi ibyo biratwica, iki ni igihe cyo kubihindura”.
“Njyiye kubaho ntaho gutura mfite mu gihe cy’umwaka umwe. Njyiye guhindura inzu zanjye zose insengero, tuzigire aho barera imfubyi, hazaba ari hantu buri wese yemerewe kugera, ngomba kuba umuhanzi w’abaturage, ibiryo bizahahora”.
Kanye West yamaze gutangira iki gikorwa ahera kuguha abantu 1,000 ibyo kurya, akavuga ko azafatanya n’imishinga itandukanye yo muri Los Angeles isanzwe ifasha abakene.
Muri 2019 yari yashatse gutangiza iki gikorwa ariko gikomwa mu nkokora n’ubuyobozi bwa Los Angeles bwamushinjaga ko atabifitiye ibyangombwa.
@igicumbinews.co.rw
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: