Gicumbi: Umusaza aratabaza inzu igiye kumugwaho

Inzu Muzehe Kagina abanamo n'Umuryango we ishobora kubagwaho(Photo:Igicumbi News)

Umusaza witwa Kagina Juvenal w’imyaka 73 utuye mu Karere ka Gicumbi, umurenge wa Muko, Akagari ka Rebero, mu Umudugudu wa Kirara, arasabira umuryango we ubuvugizi bwo kubakirwa inzu kuko ubusanzwe atuye ahantu hashobora kuba hashyira ubuzima bwabo mu kaga bitewe nuko inzu batuyemo uko imvura iguye isenyuka.



Uyu musaza yabwiye Igicumbi News ko yavuye mu manegeka abwirwa ko azafashwa kubaka inzu ariko ategereza ko bikorwa amaso ahera mu kirere.

Ati: “Mfite ikibazo navuye mu manegeka bambwira ko bazamfasha ariko sibamfashije hashize igihe kinini”.

Abonye bidakozwe ngo mu bushobozi buke yari afite yahisemo kugura inzu ariko nayo ikaba imaze kumusaziraho akaba afite ubwoba ko izamusenyukiraho rimwe bakazabyuka babika ko bapfuye, dore ko n’imyaka agezemo noneho nta bushobozi yabona bwo kwiyubakira inzu.



Muzehe Kagina avuga ko atishoboye ari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe akaba abana n’umukecuru we ufite ubumuga nkuko yakomeje abibwira Igicumbi News, mu mvugo ye ituje aho atabasha gukuriranya amagambo neza.

Umwe mu baturage basanzwe bazi uyu musaza yabwiye Igicumbi  News ko niba ntagikozwe ngo asanirwe inzu cyangwa yubakirwe indi, iyi mvura y’itumba ishobora tuzamusiga amahoro.

Ati: “Bari bamupangiye ko bazamufasha bakamwubakira kuko inzu ye igiye kumugwira none ubungubu imyaka ibiri irashize bamupangiye ko bazamufasha kuko Coronavirus ntiyari yanakabayeho none na nubu ntarafashwa gusa imvura nikomeza kugwa gutya inzu ishobora kumugwa hejuru”.

Uyu muturage yakomeje avuga ko Aho yari atuye yahagurishije kugirango ave mu manegeka yijejwe ko azafashwa.



Ati: “Yavuye Aho yari atuye arahagurisha araza agura iyo nzu uwari uyirimo yari yimutse agiye mu Mutara nuko ayibamo gutyo gusa ari mu cyiciro cya mbere n’ubundi nanubu ubwo n’uwo mukecuru we ntakintu abasha gukora kuko abana n’ubumuga bw’imitsi”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muko, Beningoma Oscar mu kiganiro yagiranye na Igicumbi News avuga ko hari ikigiye gukorwa uyu muturage agafashwa mu maguru mashya.

Ati : “Ntabwo atuye mu manegeka atuye ku mudugudu ni urukuta rwashaje amabati nanubu aracyari mazima ubu icyakorwa ni ukureba uburyo igikuta cyayo cyakosorwa kikamera neza kuko adatuye mu manegeka aho atuye n’ubundi hasanzwe hatuwe hariya mu mudugudu wa Kirara”.

Oscar yakomeje avuga ko bagiye kwicaza abagize umuryango we kuko n’ubundi basanzwe bamufitiye imitungo.



Ati: “Tugiye kwicaza abagize umuryango we kuko twamenye ko asanzwe afite amasambu tukareba ibiva muri ayo masambu twasanga ubushobozi bwe buri hasi twakora ubufasha butandukanye, tugakora umuganda kuri ibyo by’inkuta, hari kureba mu muryango we nk’umuntu ufite ayo masambu nubwo ashaje abo bayakoresha ni iki bakora?, hanyuma byaba birenze ubushobozi bw’umuganda n’ubw’umuryango bakaba bashyirwa mu batishyobye iyo nzu nayo ikaba yajyamo ariko twahereye ku bagize umuryango we kuko arashaje”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muko, yiyemeje ko iki kibazo agiye kugikurikarana kizakemuka bitarenze mu gihe cy’icyumweru.

Kagina arifuza gusanirwa inzu(Photo:Igicumbi News)

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

About The Author