Update: Hatangajwe umunsi w’ibiganiro hagati ya Ukraine n’Uburusiya bigamije guhagarika intambara
Nyuma y’iminsi ine Uburusiya butangaje kumugaragaro ko buteye Ukraine imirwano ikaba ikomeje, ubuyobozi bwa Ukurikire bwatangaje ko bwemeye ibiganiro.
Minisitiri w’Umutekano wungirije muri Ukaraine Evegny Yenin, yatangaje ko ibiganiro bihuza Ukraine n’Uburusiya bigamije guhagarika intambara biraba kuri uyu wa mbere.
Ibiro bya Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy byatangaje ko kuri iki cyumweru, Perezida wa Belarus Aleksander Lukashenko yahamagaye kuri telefoni Zelenskyy bemeranywa ko intumwa za Ukraine n’Uburusiya zizahurira k’urugabaniro rwa Belarus na Ukraine ntayandi mananiza.
Ni Nyuma yuko Perezida Zelenskyy yari yamaze gutangaza ko atazemera ko ibiganiro bigamije guhagarika intambara byabera muri Belarus nkuko Uburusiya bwabisabaga.
@igicumbinews.co.rw