Gicumbi: Ukuri ku makuru avuga ko Banamwana Camarade agiye kongera gutoza Gicumbi FC
Nyuma yuko ikipe ya Gicumbi FC ibonye komite nshya y’inzibacyuho igiye kuyihagararira benshi bakomeje kwibaza ikigiye gukorwa kugirango iyi kipe ikunzwe n’abatari bake bo mu karere ka Gicumbi, ibe yatanga ibyishimo bidaherutse gutahwa muri aka karere bitewe n’umusarauro muke ndetse ibi bikaba byaratumye umutoza Ghislain Tchiamas wo muri Congo Brazaville asezera ku gutoza iyi kipe nyuma yo kumara imikino 15 adatsinda aho iyi kipe yayisize ku mwanya wa nyuma muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Kuri ubu hari amakuru avuga ko umutoza Banamwana Camarade wasezerewe muri Etoile de l’Est yaba agiye gutoza iyi kipe n’ubundi yigeze gutoza ariko aya makuru akaba amaze kunyomozwa na Perezida mushya wa Gicumbi FC mu kiganiro kihariye ahaye Igicumbi News.
Perezida wa Gicumbi FC, Shumbusho Assouman, abisobanura atya: “Nkuko amabwiriza ya Ferwafa abiteganya iyo umutoza asezeye hatoza umutoza umwungirije ubwo umutoza wungirije niwe ugomba gukomeza gutoza birumvikana ko hakurikijwe ibisabwa, ubu umutoza wungirije ni Kamali Methode niwe urakomeza gusimbura Tchiamas”.
Yakomeje avuga ko Banamwana Camarade ari muri staff y’ikipe kuko afatwa nk’umwana w’ikipe akaba yahawe inshingano zo gufasha Methode atari umutoza wayo.
Ati: “Ari muri staff y’ikipe ya Gicumbi FC kugirango yunganire mugenzi we Mehode ndabibutsa ko Camarade yakuriye muri Gicumbi FC, yarayikiniye arayitoza n’umukunzi wa Gicumbi FC muri iki gihe rero yasezerewe hariya twamusabye ko yaba ari muri staff ya Gicumbi FC kugirango agire umusanzu yatanga yunganira Kamali Methode”.
Ikipe ya Gicumbi FC yifashishije Camarade nyuma yuko kuri uyu wa wa kabari aribwo yari yatandukanye na Etoile de L’Est yo mu karere ka Ngoma bitewe n’umusarauro muke.
Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma k’urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona aho ifite amanota cumi nane ifite umukino muri iyi weekend na Gorilla FC banganya amanota gusa ikarusha Gicumbi FC umubare w’ibitego.
Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News