Kicukiro: Umwana yatoraguye uruhinja rwari rwatawe mu mufuka rurimo kurira

Umuhoza Isimbi Sandrine usanzwe ari umunyeshuri ku ishuri rya GS Karembure riherereye mu murenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro, yatoraguye uruhinja bari bajugunye mu mufuka rurimo kurira arangije arufubikisha umupira w’imbeho w’ishuri yari yambaye ubundi arujyana ku ishuri agezeyo ubuyobozi bw’ikigo yigaho buhita burujyana kwa muganga.

Ibi byabaye kuri kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 04 Werurwe 2022, aho uyu mwana w’imyaka 15 wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye yajyaga ku ishuri yagera mu nzira akabona umufuka urimo kunyeganyega yawegera akumva harimo uruhinja rurimo kurira akarukuramo ubundi akarujyana ku ishuri, agezeyo ubuyobozi bw’ikigo bufatanyije n’izindi nzego bahise barujyana ku bitaro bya Masaka rukaba rukomeje kwitabwaho n’abaganga.



Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwatangaje ko uru ruhinja rukiri mu bitaro rukaba rukomeje kwitabwaho n’abaganga kuko basanze rufite ikibazo cy’ubuhumekero.

Bukavuga ko bukomeje gushakira uru ruhinja amata n’imyambaro hakaba hategerejwe ko haboneka abagiraneza barurera.



@igicumbinews.co.rw

About The Author