Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 14

Vector Valentine Icon Love Logo with Text.

Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho inkuru y’urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice cya 13,aho Rufonsi yari yabeshyeye Muvumba ko yashakaga kwica Ndoriyobijya ,ubu tugiye kubagezaho igice cya 14.

Muvumba yakomeje kwihisha kuko police ikomeje kumushaka,kuva ubwo ubucuruzi bwe butangira kugenda nabi bigeze aho yumva amakuru ko bamwibye, Niko guhamagara abakozi ababaza amakuru Ari kumva ko ariyo bamubwira ko ariyo bari babuze uko bayamubwira.

Bamubwira ko nta na ducye basizemo,yareba kuba yihishe azira ubusa hakaba hiyongeyeho kumwiba akumva isi iri kumwanga, Niko guhita yijyana kuri police ahita avuga ati:”ndagiye niba Imana ibona Koko ibyo bari kumpigira aribyo ireke bamfunge,ariko nizeye ko itumva ibyiyumviro by’abantu kandi ntago ijya irenganya, ntiyatuma bamfunga nzira ubusa”.

Akigera kuri police asanga nta bantu beshi bahari police imuha umwanya ababwira uko byagenze ni ikibitera,police yumva Koko abeshyerwa,bashakishije amakuru bumva amakosa afite Rufonsi ,nyuma y’iminota mike Rufonsi aba arahageze,bamubaza uko byagenze abasubiza ibinyuranye nibyo yababwiraga mbere Niko guhita bamufata nk’umunyamanyanga, ariko kuko Ndoriyobijya yari yarakize basaba Rufonsi kwishyura kwa muganga amafaranga ndoriyobijya yakoresheje yivuza bose barabareka barataha.

Muvumba yatashye yihuta cyane ngo ajye kureba niba Koko baramwibye kuko yumvaga bidashoboka ko bamwiba ntihagire na ducye dusigaramo,agezeyo arebye asanga abakozi baritahiye kuko yacuruzaga ibijyanye na kabari asanga nta ni cupa bamusigiye ,Mutesi abimenye yumva bidashoboka ariko kuko yari yaratangiye kugenda amwikuramo yumva ntacyo bimubwiye ahubwo akumva anabeshya aba ajijisha,dore ko abantu bamubwiraga ko ibyo acuruza atarinibye ,kuva ubwo Muvumba yahamagara Mutesi akamukupa rimwe na rimwe akamushyira Black List (ntabashe kumuhamagara ),bigera naho amunyuraho nta na musuhuze kuko yabonaga ubuzima bwaramucanze,Muvumba ubuzima bumubana bubi kuburyo nabo biganye uwitwaga ko abonye akazi yamunyuragaho akamera nkutamuzi ariko Muvumba akituriza,rimwe Muvumba ajya kwa Mutesi ,Mutesi amubonye ahita ajya mu nzu abwira abana ngo babwire Muvumba ko adahari,nyamara yari yarangije kubona ko ahari ariko abura icyo yakora ataha ababaye cyane kuko yibazaga icyaha yakoze cyatuma Mutesi amwihisha akakibura ,asiga abwiye abo bana ngo babwire Mutesi ko Ari umwana mubi ahita ataha.

Mutesi ko yarangije kwikuramo Muvumba Kandi acyimukunda ,wowe urumva bazasubirana ?

Ni ahubutaha mu gice 15.

Iyi Muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul/igicumbinews.co.rw

About The Author