Perezida wa Zambia amaze amezi 8 adahembwa

Ku wa mbere w’iki cyumweru abaturage ba Zambia babyutse bishimira ko Perezida wabo amaze amezi umunani adahembwa kuva yatorerwa kuyobora iki gihugu mu kwezi kwa munani k’umwaka ushize.

Minisiteri ifite inshingano zo guhemba umukuru w’igihugu yasohoye itangazo rivuga ko umukuru w’igihugu adahembwa “Mu nyungu ze zo gushakira abaturage ubuzima bwiza”.

Kuri uyu wa mbere ubwo Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema bakunda kwita HH cyangwa bakamutazira “Bally”, yakiriraga Perezida Paul Kagame mu mujyi wa Livingstone uherereye mu majyepfo ya Zambia, abanyamakuru  bamubajije impamvu yahisemo kudahembwa avuga ko umushahara ataricyo kintu yari akeneye cyane ubwo yiyamamarizaga kuyobora igihugu mu mwaka ushize.



Ati: “Ikijyanye n’umushahara ntago ari ikibazo kubera ko ntago yariyo ntego yacu ubwo twashakaga kujya mu myanya y’ubuyobozi, icyo nshaka n’ikintera imbaraga ni ugushaka uburyo duhindura ubuzima bw’abaturage bukaba bwiza”.

Hichilema w’imyaka 59, asanzwe azobereye ibijyanye n’ubukungu akaba n’umucuruzi ukomeye, yabaye umukuru w’igihugu nyuma yo kumara imyaka 15 abarizwa mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, umwaka ushize akaba yaratsinze mu matora Edgar Lungu amurushije amajwi arenga Miliyoni imwe.

Nkuko yabivugaga yiyamamaza na nyuma yaho yarabikomeje aho yasezeranyaga abaturage ko agiye kurandura ruswa n’imizi yayo yose kandi akanahanga imirimo mishya by’umwihariko m’urubyiruko rwugarijwe n’ubushomeri muri Zambia.



Gusa abatavuga rumwe na we bamushinja ko ubutunzi bwe ashobora kuba yarabubonye mu buryo bw’uburiganya bivuye kuri Company yari iya Leta akayihabwa nk’uwikorera mu buryo budafututse ahagana mu 1990.

Umuyobozi w’ishyaka Patriots For Economic Progress Party, Sean Tembo, uzwiho kurwanya cyane Politike ya Hichilema yavuze ko ari byiza kuba yakanga guhembwa kubera ko “Yananiwe gushyira mu ngiro ibyo yasezeranyije abaturage”.

K’urundi ruhande icyemezo cya Hichilema abenshi mu baturage ba Zambia bacyakiriye neza mu gihe iki gihugu kirimo guhangana n’ibihe bitoroshye byo kuzahura ubukungu bwazahajwe n’icyorezo cya Coronavirus.



@igicumbinews.co.rw 

About The Author