Burera:REG imaze imyaka itandatu yambuye abo yangirije imitungo.
Hari abaturage bo mu murenge wa Nemba mu karere ka Burera, bamaze imyaka itandatu batarahabwa amafaranga y’ingurane y’imitungo yabo yangijwe n’umuyoboro w’amashanyarazi.
Aba baturage bavuga ko bamaze icyo gihe cyose bakurikirana ikibazo cyabo ariko ntihagire igikorwa, kugeza ubwo bavuga ko gisa n’ikirengagijwe.
Umwe muri abo baturage yagize ati: “hashize imyaka itandatu yose tudahabwa amafaranga yacu, mu nama zitandukanye tugerageza kubaza ikibazo cyacu ariko bikaba iby’ubusa.”
Ubwo abadepite bari basuye umurenge wa Nemba mu mezi ashize, aba baturage bababajije ikibazo cyabo maze ukuriye umutwe w’abadepite Donatille MUKABARISA abaza akarere icyabuze kugira ngo aba baturage bahabwe amafaranga yabo, umuyobozi w’akarere ka Burera UWANYIRINGIRA Marie Chantal avuga ko bagiye kwegeranya ibyangombwa by’abaturage babishyikirize ikigo cy’ingufu (REG) kuko aricyo kishyura.
Uretse aha mu karere ka Burera, no mu bindi bice hagenda humvikana abaturage bavuga ko ahanyuzwa umuriro w’amashanyarazi bamwe bakunze gutinda guhabwa mafaranga y’ibyabo byangijwe ,ubuyobozi bw’ inzego z’ibanze bukaba bukunze kumvikana buvuga ko iki kibazo giterwa n’abaturage baba batujuje ibyangombwa bisabwa gusa nanone hakibazwa ibyangombwa byasabwa umuturage akaba yamara imyaka itandatu atarabibona kandi abayobozi b’inzego z’ibanze n’ubundi aribo bashinzwe kubibaha.
@igicumbinews.co.rw
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: