Bright Youth TC yatsinze APPAPEC Murambi mu mukino w’ishiraniro
Ikipe y’APAPEC Murambi yatsinzwe na Bright Youth, ni mu mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu, Tariki ya 11 Kamena 2022, ubera mu karere ka Rulindo mu murenge wa Murambi, aho ikipe isanzwe ikinira mu kigo cy’ishuri cya APAPEC Murambi cyari cyakiriye Bright Youth Training Center yari yakoze urugendo rutoroshye iturutse I Kinihira yerekeza I Murambi, umukino warangiye ari ibitego 3 bya Bright Youth Training Center kuri 2 Bya APAPEC Murambi.
Uyu mukino waranzwe n’ishyaka ku mpande zombi kuko amakipe yombi yasariranye mu buryo bukomeye biza kurangira ariko amanota atatu atashye I Kinihira.
Nyuma y’uyu mukino Captain wa Bright Youth Training Center yabwiye Igicumbi News ko kuba ikipe ye icyuye amanota atatu bakoze ibishoboka byose bakitanga mu kibuga nubwo bitari byoroshye gukura amanota atatu I Murambi.
Ati: “Ikipe yabanje kutugora kuko nawe wabibonye mu gice cya mbere twanganyaga kimwe kuri kimwe mu gice cya kabiri twashyizemo imbaraga zose none ducyuye amanota turishimye cyane.”
Ni mu gihe umutoza wa Bright Youth Training Center Nsengiyumva Jean Damascène yabwiye Igicumbi News ko ikipe ye igomba kuba yakora ibishoboka byose isabwa kugirango itange ibyishimo kubanya Kinihira.
Ati: “Nibyo Koko ntibyari byoroshye kubona amanota atatu ariko nanone turayabonye twakoze ibishoboka byose nubwo imbogamizi burya zitabura ariko ducyuye amanota ni nayo y’ingenzi cyane kugirango tuzabashe nibura kuba aba kabiri dusohokere akarere muri iyi mikino ya Federation, nubwo Sorwathe itabashije gukina uyu mwaka niyo mpamvu abanyakinihira tugomba kubaha ibyishimo.”
Nyuma yo Gutsindwa na Bright Youth Training Center umutoza wa APAPEC Murambi yatangarije Igicumbi News ko kuba batsinzwe ari ukubera imbaraga zabaye nke bitewe nuko bo gukina babifatanya no kuba ari abanyeshuri.
Ati: “Ikipe yacu uko yatangiye neza mu gice cya mbere byari bimeze neza ariko kubera ko badukinishije umukino wo hejuru usanga abana byabacanze bituma mu gice cya kabari bitewe nuko harimo kunanirwa kubera aba ari abanyeshuri imyitozo condition physique biba bisaba igihe kugirango abana babone uko bitoza, babone umwuka”.
“Kubera ko ari abanyeshuri rero ntitubona umwanya wo kwitoza cyane ariko icyadutsindishije ni ukuvuga ngo ni ukubura imbaraga mu gice cya kabiri, imyitozo micye, ikindi no kutwempoza imipira yo hejuru kuko urabona abana bacu baraziranye mu kibuga no guhanahana imipira neza ariko igitego kimwe baturushije buriya ni utwo tuntu uko ari tubiri tugomba gukosora.”
Uyu mutoza wa Apapec Murambi ati:” Aba bana dufite ibyiciro bibiri Hari abafite 17 na 20 rero aba ba U-17 ntarindi rushanwa bakinnye niri ya Federation barimo narindi, bitewe rero na ma test bari barimo n’ibizamini batangiye ibyo byose nibyo byabaye imbarutso zo gutakaza uyu mukino wenda iriya kipe twakinnye ya Bright yo urabona ko ari abantu baba hamwe b’abaturage basanzwe wenda kwiga ntabwo babishyiramo imbaraga cyane ariko twebwe kwiga Ni kimwe gukina bikaza nyuma.”
Aya marerero yakomeje asaba FERWAFA ko yagira icyo yafashwa kuko bakomeje kugorwa no kuba nta hantu bakura kandi bafite imikino ahantu basabwa gukenera bimwe mu bikoresho bitandukanye bikenera ku ikipe iba yafashe urugendo igiye gukina n’indi ndetse kino kibazo kikaba gikomeje kugaragazwa n’ano merero asaba inkunga ishyirahamwe ry’umupirw wa maguru mu Rwanda ndetse amakuru agera kuri Igicumbi News akaba avuga ko bigoye ko ikipe ya APAPEC Murambi yazajya isohoka igiye gukina imikino bitewe nuko nta bushobozi gusa ni ikibazo Igicumbi News izagukurikirana ikavugisha muri FERWAFA kugirango igire icyo ibivugaho.
Emmanuel Niyonizera Moustapba/Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: