Ngoma:Polisi yafashe umugabo ukurikiranweho kwiba inka z’abaturage akazibaga
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma yafashe umugabo ukurikiranweho kwiba inka z’abaturage akazibaga. Uwafashwe yitwa Niyorurema Thierry, yafashwe kuri iki cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo, yafatiwe mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma afatwa amaze kubaga inka yari yibye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko inka basanze Niyorurema amaze kubaga yari yibwe mu murenge wa Kibungo mu ijoro ryacyeye tariki ya 23 Ugushyingo.
Yagize ati: ”Umuturage witwa Mukansengimana Jeannette yatugejejeho amakuru ko yibwe inka ye ku cyumweru, natwe dutangira igikorwa cyo kuyishakisha mu mirenge yose igize akarere ka Ngoma.”
CIP Twizeyimana akomeza avuga ko abaturage bo mu murenge wa Rurenge baje guhamagara Polisi ikorera muri uwo murenge bavuga ko hari abantu babonye bafite inka bakeka ko bayibye.
Ati: ”Abaturage bo mu murenge wa Rurenge baje gutanga amakuru ko hari abantu babonye banyura muri uwo murenge bashoreye inka berekeza mu murenge wa Remera bakeka ko bayibye. Polisi yo mu murenge wa Remera yakoranye na Polisi yo mu murenge wa Rurenge baza gusanga Niyorurema arimo kubagira ya nka mu murenge wa Remera.”
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba akomeza avuga ko uyu Niyorurema ngo asanzwe abaga inka akagurisha inyama zazo nyamara nta bagiro rizwi afite. Inka azibagira mu bihuru ari naho yafatiwe arimo kubaga iyo yari yibye umuturage mu murenge wa Kibungo. Niyorurema akimara gufatwa yavuze ko inka hari umugabo yayiguzeho ariko ntashobora kumugaragaza.
CIP Twizeyimana yashimiye abaturage uruhare bagize kugira ngo umunyacyaha afatwe, abasaba gukomeza ubufatanye n’inzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha. Yakomeje avuga ko ubusanzwe ubujura bw’amatungo bwari bumaze kugabanuka mu ntara y’Iburasirazuba biturutse ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego mu kwicungira umutekano.
@igicumbinews.co.rw