Gicumbi: Umugabo ariyemerera guteza mugenzi we amadayimoni akamwica
Mu karere ka Gicumbi umurenge wa Ruvune, akagari ka Gasambya haravugwa umugabo bikekwako afite amadayimoni ndetse bikaba bikekwa ko arinabyo byihishe inyuma y’urupfu rw’umugabo uherutse kwitaba Imana mu cyumweru gishize.
Nkuko amakuru agera ku Igicumbi News yahawe n’abaturage basanzwe batuye muri ako gace avuga ko bikekwa ko uyu mugabo afite amadayimoni kuko nawe yabyiyemereye mu nteko rusange y’abaturage bikaba bishoboka ko ariyo ntandaro y’umugabo w’inshuti ye uherutse kwitaba Imana.
Umwe mu baturage yabwiye Igicumbi News ati: “Yitwa Munyarugerero uzwi ku izina rya Ngenera, Ariyemerera ko afite amashitani azwi nk’ i ( Biraangi), yemereye mu nteko y’abaturage ko ariwe watanze uwitwa Muhirwa François uzwi nka kidufu witabye Imana Tariki ya 20 Nyakanga 2022, mu buryo butunguranye, rero mu nteko yahaswe ibibazo hanyuma arabyemera ko afite amashitani kuko nawe ajya amuzengereza”.
Uyu muturage yakomeje avuga ko ubu uyu mugabo n’umuryango we bakomeje gushyirwa mu kato kubera icyo kibazo cyabayeho. Ati: “Ubu abaturage ntabwo bakimwiyumvamo kuko no gushyingura nyakwigendera yaje gushyingura abaturage baramwirukankana, hari ahantu habaye ubukwe ku wa gatandatu ushize abaturage baramuhunga neza yicara ukwe arambiwe arataha, ubwo ni ukuvugango rero uwo muryango usa nk’aho uri mukato kubera icyo kibazo cy’ibyo bintu bavuga ko afite yaba abana be, we n’umugore we mbese usanga bari mu gihirahiro”.
Aya makuru y’uko uyu mugabo yaba yaririkunywe Koko yagiye gushyingura umuyobozi w’umudugudu nawe yabyemereye Igicumbi News ko byabayeho koko akirukanwa ndetse yemeza ko bivuga ko ayo madayimoni nubwo atabizi ariko mu muryango we nta mahoro ariyo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasambya Muhunde Pierre Claver, yabwiye Igicumbi News ko ibintu nkibyo atapfa kubyemeza nk’umuyobozi ahubwo ko bivugwa n’abaturage.
Ati: “Uwo mugabo Koko yitabye Imana ariko ibintu nk’ibyo byo kuvuga ngo n’abaraangi n’iki ntabwo nabimenya nk’umuyobozi, nk’abayobozi iyo turebye umuturage akavuga ngo yishwe n’uburozi runaka ngo n’ibishitani runaka twe ntabwo tubasha kubisobanukirwa”.
“Hanyuma kubyigamba byo ntabyo nzi ahubwo nyine nuko akimara gupfa kuko njye sinari mpari nari nagiye mu nama hanyuma aza gupfa ntahari nari mu nama ntabwo nari kuboneka uwo munsi nyuma naje kumva mudugudu ambwira ngo abaturage barimo kuvuga ko ariwe wari ufite ibiraangi akaba yabimwoherereje bikamwica nuko ubwo ntakindi kuko ngo n’abaturage bari baramushushubikanye mu gushyingura ngo nagende cyakora mu nteko ya baturage bari bifuje ko yaza agasobanura ibyo bavuga byi bishitani”.
Gitifu yakomeje avuga ko mu buzima busanzwe uyu ukekwaho amashitani ntakibazo asanzwe afite cy’imimyitwarire mibi ndetse ko ntanicyo yari afitanye na nyakwigendera.
Igicumbi News yamenye amakuru ko nyakwigendera yitabye Imana asize umugore n’abana babiri.
Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: