Rulindo: Bagiye gushyingura bavuyeyo umurambo bawusanga mu rugo
Ku Gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki ya 25 Nzeri 2022, nibwo mu karere ka Rulindo, umurenge wa Rukozo, Akagari ka Mberuka, habereye iyi nkuru isa nkaho idasanzwe dore ko benshi bagiye bavuga ko aribwo bakumva aho umuntu bajya ku mushyingura ariko bikarangira bashyinguye isanduku irimo ubusa nta muntu uyirimo.
Umwe mu bari bahari waganiriye na Igicumbi News yavuze ko nabo bagize ikibazo kuko bidasanzwe.
Ati:” Umurambo bagizengo bawushyize mu isanduku baraterura bayishyira mu modoka iragenda ubwo noneho tugeze mu irimbi bamanuramo isanduku turashyingura, tumaze gushyingura turataha imvura yaririmo kugwa rero bageze mu rugo basanga umurambo uri mu rugo.”
Uyu muturage wari uhari yavuze ko bishoboka ko baba bibeshye ntibashyire mu isanduku umurambo.
Ati: Birashoboka ko habayeho kwibeshya ko umurambo bawushyize mu isanduku rero umuryango niwo wagize uburangare.”
Nyuma yo kumenya iby’iyi nkuru umunyamakuru wa Igicumbi News yavuganye n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukozo, Asaba Gahima Emmanuel, avuga ko ari muri konji nta makuru aramenya kuri iyo nkuru.
Bamwe mu baturage bari bahari bagiye baganira n’umunyamakuru wa Igicumbi News, bavuze ko bigoye gusobanura iby’iy’inkuru kuko isa nkaho bitumvikana uburyo bagiye gushyingura ntibumve ko umurambo bawusize nyamara bisanzwe bizwi ko iyo bagiye gutabara bahaguruka bazi ko uwo bagiye gutabara arimo koko, bagakora imihango isanzwe izwi nko gusezera kuri Nyakwigendera bwa nyuma kuko buri wese aba aca ku sanduku arimo akamureba, bakamenya ko uwo bagiye gushyingura koko arimo.
Hari n’andi amakuru Igicumbi News, itabasha kugenzura avugwa n’abaturage batuye muri ako gace byabereyemo, avuga ko byaba byatewe na zimwe mu mbaraga z’abadayimoni.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mbuye aho bashyinguye uwo mugabo wapfuye yavuze ko ayo makuru nawe yayamenye ariko atarahagera ngo arebe uko bimeze.
Ati: “Nanjye ni amakuru ndimo kumva gusa kubera ko nanjye sindahagera ikindi ntago ari uwo mu kagari kanjye nubwo bashyingura mu kagari kanjye.”
Amakuru agera ku Igicumbi News avuga ko nyakwigendera wapfuye Ari umusaza uri mu kigero cy’imyaka 75 y’amavuko, turacyakurikirana iby’iyi nkuru ndetse hari andi makuru avuga ko hari amafaranga ibihumbi 50 y’abagize umuryango arimo gutangwa kugirango bongere bategure imihango yo gushyingura umuntu wabo.
Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: