Gicumbi: Abana 2 bavukana bagwiriye rimwe mu cyobo barapfa
Kuri iki cyumweru Tariki ya 25 Nzeri 2022, abana babiri aribo Claude na Simon bari batuye kagari ka Mataba, mu murenge wa Nyamiyaga, mu karere ka Gicumbi, baguye mu cyobo bari baracukuye barwanya isuri mu ishyamba bahita bapfa.
Kalisa Claudien, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamiyaga, yahamirije umunyamakuru wa Igicumbi News aya makuru.
Agira ati: “Abana bari bajyanye n’ababyeyi babo baza kugaruka mu rugo, abana bibeta ababyeyi bagaruka muri zanzira baza kugera ahantu mu ishyamba hacukuye ibyobo bifata amazi bifite nka metero 2, kuko ari abana bato bashobora Kuba baragiye gukinisha ibirimo bagwamo barapfa.”
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:
Kalisa yakomeje avuga ko abo bana ari abana bari mu kigero cy’imyaka 5 anavuga ko bashobora Kuba bigaga mu mashuri y’incuke, yakomeje agira ubutumwa aha ababyeyi.
Agira ati: “Ababyeyi barasabwa kujya bita ku bana ntibabarekure uko babonye, banabarekura bakaba bazi aho bagiye bakanabaha uburere bukwiye.”
HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News