Gicumbi: Umukinnyi wa Filime Mudidi mu bagaragaye mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 ya FPR INKOTANYI
Mudidi wamamaye mu gukina filime yagaragaye mu isabukuru ya FPR Inkotanyi. Ni mu birori byabaye kuri uyu wa mbere Tariki ya 02 Mutarama 2023, byabereye mu kagari ka Kinyami, Umurenge wa Rukomo, Akarere ka Gicumbi. Hijihijwe isabukuru y’imyaka 35 ishize umuryango wa FPR Inkotanyi ushinzwe.
Kanda hasi urebe ibi birori:
Mudidi asanzwe ari umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gisiza. Amazina ye ni Habiyambere Emmanuel, ariko yamamaye ku izina rya Mudidi mu gukina filime nyarwanda y’igisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Abagize umuryango wa FPR Inkotanyi mu kagari ka Kinyami, muri ibi birori baremeye abatishoboye 23, harimo 1 wahawe Inka, 2 bahawe ibitenge, 1 yahawe igitoki, 12 bahawe amasabune na 7 bahawe ibiseke, banarahiza abanyamuryango bashya.
Nyuma haza kubaho umukino wa gicuti wa Volleyball wahuje abakozi bakorera leta ndetse n’abacuruzi bo muri ako kagari aho abacuruzi batsinze amaseti 3-2.
Umwe mu bitabiriye ibirori yabwiye Igicumbi News ko byari ibirori bidasanzwe. Kuburyo wari umunsi ukomeye kuko habayeho no kuremera abatishoboye.
Ati: “Twaremeye abatishoboye hari abahawe inka, igitoki, ibitenge n’ibindi mbese ibyo twaremeye abatishoboye bihagaze agaciro katari munsi y’ibihumbi 600”.
Habiyambere Emmanuel uzwi nka Mudidi uyobora Ikigo Nderabuzima cya Gisiza, mu murenge Rukomo, ari mu bigeze guhabwa igihembo na Madame Jeanette kagame ubwo yakoraga filime y’uruherekane yigisha k’ubuzima bw’imerorokere yitwa “Menyanibi”.
Emmanuel Niyonizera Moustapha/ Igicumbi News