Gicumbi: Umukobwa yihahuje ikinini cy’imbeba arapfa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Werurwe 2023, mu Mudugudu wa Rusebeya, mu kagari ka Nyambare, mu murenge wa Cyumba, Akarere ka Gicumbi, nibwo hamenyekanye amakuru y’ Umukobwa witwa Uwayezu Claudine uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 20 na 22 wiyahuje ikinini cy’imbeba bikamuviramo urupfu.

Umwe mu baturage batuye muri kariya gace yabwiye Igicumbi News ko uyu mukobwa n’ubusanzwe yari asanzwe atabanye neza n’ababyeyi be kuko hari igihe atararaga mu rugo.



Ati: “Ababyeyi be bari bamubuze hanyuma mu gitondo bamubona yafashe ikinini cy’imbeba yakiriye, bamujyanye kwa muganga I Byumba nko mu ma saa tanu ahita apfa. Gusa uyu mukobwa bivugwa ko yari ikirara kuko yararaga aho abonye mu gitondo yataha bamubaza aho yaraye agatongana. Nyuma ababyeyi bavuga akongera akagenda gusa yari ikirara.”

Yakomeje avuga ko hari ubwo uyu mukobwa yajyaga afata nk’iminsi itatu akava mu rugo akongera akagaruka.

Umunyakuru wa Igicumbi News yavuganye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyumba, Nkundabera Slyvestre, nawe avuga ko uyu mukobwa koko yariye ikinini cy’imbeba ariko akaba yahise ajyanwa kwa muganga ariko nyuma akaza gupfa.



Ati: “Yariye ikinini cy’imbeba bamujyana kuri Centre de Sante, barongera bamujyana i Byumba. Ntabwo turamenya impamvu yabimuteye gusa nanjye nagiye kuri Centre de Sante nsanga barimo baramufasha bategereje imbangukiragutabara, n’umubyeyi we nahamusanze turavugana ndamubaza nti ese byatewe ni iki?. Ambwira ko atabizi kuko yari yagiye gukora akazi bamubwira ko agiye kuri Toilet akitura hasi ariko bumva arimo kunuka ibinini by’imbeba bahita bamujyana kwa muganga ntakindi yatubwiye.”

Gitifu Slyvestre yibukije ababyeyi kujya bakurikirana abana babo bakamenya n’ibibazo baba bafite. Ubwo twakoraga iyi nkuru umurambo w’uyu mukobwa wari ukiri mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Byumba kugirango ukorerwe isuzumwa.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author