Burundi: Abakora mu bigo bya Leta bategetswe kujya bakora amasengesho mbere yo gutangira akazi

Itangazo ryavuye mu biro by’umukuru w’igihugu w’u Burundi rivuga ko ibiro by’umukuru w’igihugu, ibiro bya Minisitiri w’Intebe, n’izindi nzego zose za Leta bategtswe kujya batangira akazi aruko babanje gusenga.

Iri tangazo rivuga ko bishimangira ibyo Perezida Evarste Ndayishimiye, aherutse kuvuga ubwo yagezaga ijambo kubitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu yabaye Tariki ya 1 Werurwe 2023. 



Kuva kuri uyu wa kabiri Tariki 7 Werurwe 2023 inzego zose zatangiye gusenga mbere yo gutangira akazi hagati ya saa moya n’igice za mu gitondo(7:30AM) na saa (8:AM). Guverinoma y’u Burundi ivuga ko gufata iminota 30 yo gusenga bizatuma Imana ikomeza kwigaragaza mu byo buri wese akora nubwo hari bamwe batangiye kwibaza idini cyangwa itorero bazagenderaho basenga kuko iri tangazo ritabisobanura.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author