Gicumbi: Abanyerondo bakubitiwe mu kabari barakomereka bajya kwambara imyambaro y’akazi babeshya ko bakubiswe bari ku irondo
Ahagana saa Saba zo mu ijoro ryo kuwa Kuwa Gatanu Tariki ya 10 Werurwe 2023, nibwo abanyerondo babiri basanzwe bakorera irondo ry’umwuga mu Murenge wa Byumba, mu karere ka Gicumbi, bagiye kunywera inzoga mu kabari kari mu Mudugudu wa Nyirabadugu mu kagari ka Gihembe,mu Murenge wa Kageyo, barahakubitirwa umwe birangira akomeretse ku jisho no ku maboko. Amakuru akavuga ko nyuma yo gukubitwa bagiye kwambara imyambaro y’akazi kugirango bajijishe bavuge ko basagariwe bari mu kazi.
Kanda hasi ukurikire uko umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi abisobanura:
Mu kiganiro Igicumbi News yagiranye n’Umuyobozi w’aKarere Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko gukubitwa kw’abo banyerondo byabayeho ariko batari mu kazi nkuko byagiye bivugwa.
Ati: “Mu byukuri basanzwe bakora irondo ariko ntabwo bakubiswe bari mu kazi k’irondo, ahubwo bari bagiye mu w’undi Murenge utandukanye nuwo bakoreramo. Bavuye mu Murenge wa Byumba bajya m’uwa Kageyo hafi nahahoze inkambi ya Gihembe, bajya mu kabari rero bibaviramo intonganya nuko bararwana habaho gukomeretsanya aribyo byatumye umwe ajya kwa muganga.”
“Gusa dukurikiranye amakuru nkuko twanayahawe naba ny’iri ubwite nuko nyuma yo kurwana no kujya kwivuza bahise bajya kwambara iriya myenda y’irondo babafotoranye ijyanye n’akazi bari basanzwe bakora rero ntabwo bakubiswe nk’abari ku kazi kirondo.”
Mayor w’Akarere ka Gicumbi yabwiye Umunyakuru wa Igicumbi News ko inzego zibishinzwe zatangiye kubikurikirana. Ati: “Inzego zibishinzwe zatangiye kubikurikirana kugirango hamenyakane amakosa yabayeho yatumye barwana uwabigizemo uruhare wese abe yahanwa.”
Umuyobozi w’AKarere ka Gicumbi akomeza ashimangira ko abantu barimo kuvuga ku mbuga nkoranyambaga ko aba banyerondo bakubiswe bari mu kazi ayo makuru atariyo ko ahubwo bakubitiwe mu kabari.
Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: