Umushoferi yahindutse imbwa ku manywa y’ihangu

Umugabo w’imyaka 37 usanzwe ukora akazi ko gutwara abagenzi muri Bus, wo mu ntara ya Ndola, mu gihugu cya Zambia, witwa Fredrick Masauso, yahindutse imbwa kuri iki cyumweru Tariki ya 2 Mata 2023.

Ibi byatunguye abashoferi bakorana nawe n’abandi bari muri gare yo mujyi wa Ndola, aho babonye mugenzi wabo agaragara mu ishusho y’imbwa isimbukira muri Bus yicara mu mwanya wa Masauso kandi bayireba bakabona harimo agasura ke. Abantu bakomeje gukangarana ubwo barebaga iyo mbwa igakomeza kubareremburira amaso yarameze nka uy’umuntu ndetse n’iminwa bayitegerezaga bakabona n’ink’iy’uwo mu shoferi.



Zambia Accurate Information dukesha iyi nkuru ivuga ko ubuhamya bwatanze n’abaturiye aho bavuga ko Masauso baheruka kumubona mu gitondo ari kumwe n’umugore ukomoka mu gace ka Kasumbalesa, utamenyekanye amazina. Bakavuga ko bajyanye muri Lodge gusambana ariko uwo mugore aza kuhava aganira n’abahakora bakiri kumwe bahita babura aho arengeye babona ivumbi riratumutse.

Ahubwo mu minota micye abakora muri iyo lodge batangiye kumva imbwa imokera mu cyumba, ibi bituma bagira amakenga kuko bari bamaze kubona umugore ahinduka umuyaga, bajya kureba ibibaye. Bakinguye icyumba imbwa imokeramo ihita isohoka yiruka itwikiriwe igikarito mu mutwe, basangamo imyenda y’uwo mushoferi hasi.



Aba babonye ibi biba bavuze ko atari ubwa mbere uyu mugore aza gusambana muri iyo Lodge bikarangira abo basambanaga bahindutse mu ishusho y’imbwa. Umwe mu bagabo bari bari aho. Yagize ati: ” Niyo mpamvu twashakaga kumufata ariko bikarangira yihinduye umuyaga.”

Nyuma iyi mbwa yahingutse mu mujyi yirukanka ihita yinjira muri Bus itwarwa na Masauso yicara mu mwanya we. Abashoferi bagenzi be n’abagenzi bategaga imodoka bahita bavuza induru bariruka birangira Polisi itabaye. Kugeza ubu iyi mbwa yatawe muri yombi na Polisi ijya kuyifunga. Ni mu gihe Masauso ntawurongera kumubona.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author