Perezida Kagame yashishikarije urubyiruko kwigira ku mateka
Perezida Kagame ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo hibukwa ku nshuro ya 29 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kwiga amateka kugira ngo rubashe gutera imbere. Ati: “Turashishikariza urubyiruko rw’u Rwanda kwiga amateka kugira ngo rubashe gutera imbere ruzi neza ukuri kandi ruzi inshingano, kandi ruzi ko rugomba kubazwa icyo rushinzwe. Ngicyo icyo kwibuka twiyubaka bivuze.”
Perezida Kagame, kandi yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu buryo budashidikanywaho kandi hari ibihamya bishingiye ku mateka n’ubuhamya bw’abarokotse.
Ati “N’abafata igihe bakavuga ibyo bashatse, nibavuge, ahari hari icyo bizabafasha kugeraho ariko ukuri ni uko badashobora kugira aho bihisha, bihisha ukuri kw’ibyabayeho.”
“Hari umuntu wavuze ngo uramutse ugomba guhitamo hagati yo kuba umuntu mwiza no kuba umunyakuri, icyiza cyaba guhitamo kuba umuntu mwiza, kuko uzahora uri uvuga ukuri no mu byo akora.”
Nta n’umwe aha cyangwa ahandi ku Isi uhitamo kuba icyo abayemo muri ubwo buryo, uko aremwa, nta n’umwe ubihitamo, nta wahisemo kugira ubwoko ubu n’ubu, hari ibyo ushobora kuba, ushobora guhitamo idini, ibindi ariko ntuhitamo kuba uwo muntu wibasirwa.
Perezida Kagame yatanze icyizere ko Abanyarwanda barambiwe gucibwamo ibice ndetse badashobora kwemerera uwabigerageza.
Ati “Nta nuzigera ubigeraho hano na rimwe. Ibi bivuze ko tugomba kwishakamo ibisubizo uko byagenda kose…mwibuke ko igihe twari dukeneye ubufasha ubwo ari bwo bwose, Isi yose yaduteye umugongo, iratwirengagiza. Icyo ni ikintu cyabayemo mu mateka kidashidikanywaho, Isi yaradutereranye.”
@igicumbinews.co.rw