Umugore yishe umugabo we amuziza ko yanze kumuha 15,000 frw
Umugabo w’imyaka 52 yishwe n’umugore we ubwo barimo kunywa inzoga mu rugo, amuziza ko atamuhaye Amakwacwa 300 arenga 15,000 Frw.
Ku cyumweru gishize, Tariki ya 23 Mata 2023, ahagana saa tanu z’ijoro nibwo Derrick Kaonga wo mu cyaro cya Kaseya, mu gace ka Mafinga, mu ntara ya Muchinga, mu gihugu cya Zambia, yishwe n’umugore we, Grace Musukwa w’imyaka 46, amukubise ipiki mu mbavu, no mu muhogo ndetse imuhushura no ku kiganza cy’iburyo.
Amakuru atangwa na Polisi ya Zambia, avuga ko mu kwezi gushize Kaonga yagiye mu gace ka Kachindu, gukora akazi ko gutema ibiti bikorwamo imbaho, bamuhemba amakwaca 1,300 agera kuri 65,000 Frw. Ageze mu rugo yahaye umugore 50,000Frw, amubwira ko asigaranye 15,000 Frw.
Umugore washakaga ko umugabo we ayamuha yose ntiyabyishimiye ariyo mpamvu ubwo barimo kuganira mu rugo banywa inzoga yongeye kugaruka ku byerekeye ayo mafaranga, umugabo amubwira ko ntayo yamuha.
N’uburakari bwinshi umugore yahise abadura ishoka arayimukubita ahita apfa. Mu gihe umugabo yari arimo gusamba umugore we yihutiye kujya kumusaka amukuramo amafaranga yari asigaranye mu mufuka w’ipantalo.
@igicumbinews.co.rw
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: