Iteganyagihe ryo Ku wa 12/13 Gicurasi 2023 hagati ya saa 18:00 na 06:00

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe(Meteo Rwanda), yatangaje ko ku wa 12 Gicurasi 2023 hagati ya saa 18:00 na 00:00 hateganyijwe imvura mu ntara y’Uburengerazuba, mu turere twa Musanze, Nyamagabe, Nyaruguru, Gisagara na Nyanza; ahandi hasigaye nta mvura ihateganyijwe. Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 3m/s – 4m/s.

Ku wa 13 Gicurasi 2023 hagati ya saa 00:00 na 06:00 nta mvura iteganyijwe mu turere twose tw’Igihugu. Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 3m/s – 4m/s.
Igipimo cy’ubushyuhe bwo hasi giteganyijwe ejo mu gitondo ni 11℃ mu karere ka Musanze. Hagize izindi mpinduka ziba kuri iri teganyagihe twazibamenyesha. Meteo Rwanda ivuga ko Uwagira ikindi ashaka kumenya yahamagara ku murongo utishyurwa: 6080.

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:



About The Author