Gicumbi: Umugabo yaguwe gitumo arimo gusambana mu rugo rw’abandi akubitwa izakabwana

Iyi foto iragaragaza agace byabereyemo(Photo:Igicumbi News)

Ahagana saa saba zo mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira ku wa Gatatu Tariki 17 Gicurasi 2023, mu murenge wa Byumba, mu karere ka Gicumbi, nibwo umugabo yaguye gitumo umusore ari mu rugo rwe arimo kumusambanyiriza umugore.

Amakuru y’ibanze umunyamakuru wa Igicumbi News yahawe n’umwe mu baturanyi b’uyu muryango yavuze ko nyirurugo asanzwe akora mu nzego z’umutekano mu ntara y’Iburasirazuba ariko n’ubundi umugore we akaba asanzwe yaramunaniye, ariko yari afite amakuru ko hari umuntu umusambanya ariyo mpamvu yabahengereye baziko adahari ubindi akabafatira mu cyuho.

Amakuru avuga ko akibafata bombi yabakubise ubundi abahamagarira Polisi ijya kubafunga.

Uwahaye amakuru Igicumbi News yakomeje avuga ko n’ubundi abafashwe bari bameze nk’aho bibanira kuko umugabo aba adahari yagiye mu kazi mu y’indi ntara.

.Ati: “Yewe bagendanaga ku mugaragaro rwose bakabyuka mu gitondo bakagenda bakongera bakagaruka no kumanywa, akazi kabo mbese kwari ukwirirwana. Umugabo ntabwo yanze umugore ahubwo umugore yananiye umugabo rwose. Nonese niba umugabo agusize mu nzu agiye gupagasa ni ngombwa ngo acyure undi mugabo?.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Theoneste, avugana na Igicumbi News yavuze ko amakuru y’iyi nkuru atari yayamenya. Umusore n’umugore bafatanywe kuri ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:



About The Author