Gicumbi: Umugabo yasanzwe mu kiraro yapfuye
Mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Gicurasi 2023, nibwo umugabo witwa Sylvestre uri mu kigero cy’imyaka 38, wo mu Mudugudu wa Cyamuganga, Akagari ka Musambira, mu Murenge wa Mukarange, Akarere ka Gicumbi, yasanzwe mu kiraro yapfuye bigakekwa ko yituyemo ubwo yatahaga n’ijoro ari ku igare.
Bamwe mu baturage baturanye na Nyakwigendera mu kiganiro bagiranye na Igicumbi News bavuze ko bishoboka ko yaba yakoze impanuka kuko basanze aho yari yaguye hari ni gare yari atwaye nabo bagakeka ko “Arinaryo ryabaye intandaro y’uru rupfu.”
Umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu murenge wa Mukarange”, Girukwayo Sylvère, wanageze aho ibi byabereye, yemereye Igicumbi News iby’uru rupfu nubwo batazi ighe uyu mugabo yapfiriye.
Ati: “Uko byagaragaye yahanutse yitura ku kiraro ariko ntabwo icyabiteye cyari cyamenyekana neza kuko yahise yoherezwa ku bitaro kugirango hakorwe isuzama kugirango hagaragare icyateye uru rupfu, gusa iyo urebye ntiwabasha kumenya igihe byabereye kuko mu ma saa kumi n’ebyiri nibwo umusoromyi w’icyayi yahanyuze ajya gusoroma nuko amunyuraho ariko ikigaragara nuko byabaye n’ijoro ataha.”
Ubuyobozi bw’umurenge wa Mukarange bwashishakarije abaturage kujya bataha kare cyane nko mu gihe bari ku magare kandi mu gihe babona bwabiriyeho bakajya bagenda nibura barenze umwe kugirango babashe gusigasira ubuzima bwabo.
Amakuru agera ku Igicumbi News avuga ko Nyakwigendera asize umugore n’abana babiri, umurambo we wahise ujyanywa ku bitaro bya Byumba kugirango ukorerwe isuzuma.
Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: