Umugabo yaguye gitumo umugore we arimo gusambanira n’umusore muri Lodge bombi abaha igihano cyo kubazengurutsa mu mujyi bambaye ubusa

Polisi yatangiye guhiga umugabo w’imyaka 30, ushinjwa kwandagaza umugore we nyuma yuko amufatanye n’umusore bari gusambanira muri Lodge. Ibi byabereye mu gihugu cya Uganda.

Daily Monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mugabo yaguye gitumo umugore we arimo gusambana n’umusore abibwiwe n’inshuti ze, bombi akabafata akabazengurukana mu mujyi  bambaye ubusa. Amashusho arimo gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugore n’umusore bambaye ubusa bashorewe n’umugabo urimo kubatuka ababwira ko ari ibigoryi, mu gihe abaturage bo bari bashungereye baseka abandi bumiwe.

Kanda hasi usome ubu butumwa:



Baje gutabarwa na nyina w’umugore ndetse n’abandi basaza baje bagatangatanga bakabuza uyu mugabo gukomeza  kubashyira ku karubanda bahita bajya kubashakira utwenda bikingamo, uwo mugabo ahita atoroka. 

Bamwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu muri Uganda bamaganye ibyabaye bavuga ko ari ubugizi bwa nabi no gutesha ikiremwa muntu agaciro.

Mariam Mwiza uharanira uburenganzira bw’abagore. Yagize ati: “Ibi ntibyumvikana turashaka ko ubutabera bukora akazi kabwo”.

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Elgon, aya mahano yabereyemo yavuze ko uyu mugabo nyuma yo kwandarika abasamabanaga yahise atoroka bakaba bakomeje kumushakisha.

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author