Gicumbi: Abagizi ba nabi bishe umugore urw’agashinyaguro

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Ahagana saa moya z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 05 Nyakanga 2023, nibwo mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Cyandaro, Umurenge wa Ruvune, mu karere ka Gicumbi, hagaragaye umuntu w’igitsina gore utaramenyekana imyirondoro uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 25 na 28 wishwe urupfu rubabaje atemaguwe mu mutwe ndetse n’amaboko n’abagizi ba nabi bahise bamuta mu muferege.

Umwe mu baturage uturiye aho ayo marorerwa yabereye yabwiye Igicumbi News ko yamenye aya makuru ahamagawe na mugenzi we ku murongo wa telefone.

Ati: “Byari mu gitondo nka saa moya numva umuntu arampamagaye njye nari nkiryamye arambwira ati ‘Hari umuntu biciye ku muturanyi wawe hafi aho gato’,  nuko ndabyuka njya kureba nsanga n’umuntu ntabashije kumenya niba ari umukobwa cyangwa se ari umugore gusa yari mu kigero cy’imyaka nka 25 na 28 kuko ndi mu bantu bahageze mbere”.



“Nasanze bamutemaguye amaboko no mu mutwe hanyuma bamushyira muri rigori ya kabiri iri haruguru y’umuhanda itwara amazi iyavana mu misozi rero abaturage bahaje ari benshi, hari abayobozi b’umudugudu, ab’akagari, umurenge ndetse n’inzego z’umutekano zirimo Polisi ndetse na RIB nabo bahageze nyine bakora iperereza gusa ibi ntabwo byari bisanzwe mu gace kahano I wacu kuko ubugizi bwa nabi nk’ubu ntibwahabaga”.

Mu masaha ya saa sita, umunyamakuru wa Igicumbi News wakomeje gukurikirana iyi nkuru nibwo yamenye amakuru avuga ko abaganga ba Rwanda Forensic Laboratory bari baje mu Murenge wa Ruvune kugirango hafatwe ibimenyetso bishobora kuba byagaragaza ikihishe inyuma y’uru rupfu.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yabwiye Igicumbi News ko iperereza ryatangiye kugirango hamenyekane abihishe inyuma y’ubu bwicanyi.



Ati:” Igihari nuko ayo makuru natwe twayamenye mu gitondo ariko noneho bitewe n’ibimenyetso kuko byakurikiranwe n’ubugenzacyaha buriya nibo baba bafite amakuru y’isumbuyeho kuko aya makuru yamenyeknanye mu gitondo nuko natwe tubimenyesha inzego zibishinzwe zirimo Polisi ndetse na RIB kuko badufashije kubikurikirana.”

Mayor Nzabonimpa Emmanuel yavuze ko kugeza ubu imiyirondoro y’uyu muntu wishwe itaramenyekana. 

Ati: “Nta myirondoro iramenyekana gusa biracyari gukurikiranwa ariko ubutumwa twaha abaturage icya mbere ni ukubahumuriza kandi inzego zacu z’umutekano turazizeye zirimo kubikurikirana ubu turimo gufatanya, ikindi kandi ibizavamo n’ubundi ni ukazabitangaza kugirango abaturage bamenye ibyavuye muri iryo perereza”.

Uyu wishwe yasanzwe ku muhanda uri k’urugabaniro ruhuza umurenge wa Ruvune wo mu karere ka Gicumbi n’Akarere ka Gatsibo.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author