Gicumbi: umugabo yasambanyije umwana avuga ko yabitewe na satani
Ahagana saa yine zishyira saa tanu zo mu gitondo, Tariki ya 30 Nyakanga 2023, mu Mudugudu wa Kirara, Akagari Rebero, Umurenge wa Muko, mu karere ka Gicumbi, nibwo Harorimana uzwi ku izana rya Kavuyo w’imyaka 48 y’amavuko, bikekwa ko yasambanyirije mu gishanga kiragirirwamo amatungo umwana w’umukobwa w’imyaka icyenda.
Bamwe mu baturage bamaganye amahano yabereye muri uyu Mudugudu ndetse bagaragaza ko uyu mugabo ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe
Ntivuguruzwa uyobora umudugudu wa Kirara nawe ntajya kure y’abaturage ayoboye gusa akavuga ko uyu mugabo yaje mu mudugudu we avuye mu Karere ka Gakenke
Ati: “Ababyeyi b’umwana bamenye amakuru bihutira kugeza umwana kwa muganga gusa basa nkaho bayahisha twebwe bayatugejejeho ni mugoroba saa kumi natwe twihutira kuyatanga. hanyuma akimara gukora ayo mahano yahise ahungira mu Karere duturanye ka Gatsibo gusa amakuru yakomeje guhanananwa binyuze mu ihererekana makuru afatirwayo n’ubuyobozi bw’aho. Ejo twagiye kumufata mu gitondo saa kumi n’ebyiri natwe tumushyikiriza ubuyobozi gusa nawe arikubyiyemerera akavuga ko yagirirwa Imbabazi ngo kuko ari satani yamuteye.”
Aya makuru Kandi yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Kalisa Claudien mu kiganiro yagiranye na Igicumbi News.
Yagize ati:” Turakeka kuko twe ntituri abacamanza gusa yaketsweho gusambanya umwana w’imyaka 9, ibyo uko ubivuga natwe niko tubifite kuko niko twabibwiwe uwo mugabo yasaga nk’aho acungiye inka undi muntu yari umushumba hanyuma we avuga ko atari akibana n’umugore ariko ntibyari imbarutso yo gusambanya umwana ku gahato.”
Gitifu Claudien avuga ko uyu mugabo ntawapfa kwemeza ko yari afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.
Ati: “Ikibazo cyo mu mutwe twe ntabwo twakimenya kuko nta mpapuro yigeze atwereka ko afite icyo kibazo twe rero twavuga ko umuntu wese ari muzima mu gihe tutari twabona impapuro zo kwa muganga zigaragaza ko afite icyo kibazo.”
Ubuyobozi bw’umurenge wa Muko bwaburiye abaturage kujya baba ijisho ry’abana babo muri ibi bihe bari mu biruhuko ndetse babagira inama zo kudashora abana mu bishanga ari bonyine bazi ko bashobora kuhahurira n’ibibazo byashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Amakuru agera kuri Igicumbi News avuga ko uyu mugabo yari yaraje muri Gicumbi avuye mu Karere ka Gakenke atandukanye n’umugore bitewe nuko ngo yavugaga ko atagishoboye gutera akabariro. Uyu mwana yahise ajyanywa ku bitaro bya Byumba kugirango yitabweho n’abaganga mu gihe uyu mugabo we yahise ajyanywa kuri station ya RIB I Rutare.
Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: