Gicumbi: Umugabo yatemye umugore we nawe ahita yiyahura

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Ahagana saa tanu zo mu gitondo cyo ku wa kane, Tariki ya 18 Kanama 2023, nibwo Umugabo witwa Munyanziza Emmanuel wari utuye mu Mudugudu wa Kajeje, Akagari ka Rutete, Umurenge wa Nyankenke, Akarere ka Gicumbi, yasanze umugore we witwa Mukambona Liberathe arimo guhinga akamutema yarangiza nawe akajya mu mugozi akiyahura agapfa.

Amakuru Igicumbi News yahawe n’inzego z’ibanze y’aho byabereye avuga ko uyu muryango wari ufite umwana umwe w’imyaka 5 kandi utari warasezeranye imbere y’amategeko ukaba  wabanaga mu makimbirane arinayo mpamvu bari barafashe icyemezo cyo gutandukana.




Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rutete Oscar mu kiganiro yagiranye na Igicumbi News. Yagize ati: “Bari bamaze igihe batabana kubera  ubwumvikane buke hagati yabo, umugabo yabaga kwa nyina, umugore we yari yarasigaye aho bashakaniye hanyuma ubwo yamusanze aho yahingaga mu masaha ya saa tanu aramutema, ubu nitwamenya neza icyabiteye kuko umugore aracyari kwa muganga kuko Umugabo yumvaga ko ya mwishe nawe ahita agenda ariyahura.”

“Ubwo rero umugore niwe uzatanga amakuru y’icyo baba bavuganye mbere y’uko amutema kuko umugore yari ari wenyine abari hafi y’abo hirya ntibazi icyo bavuganye mbere yo kumwica.”

Ubuyobozi bw’Akagari kandi bwasabye abaturage kujya birinda amakimbirane ashobora kuba yavutsa ubuzima bwa bamwe mu bagize umuryango. Igicumbi News  yamenye amakuru avuga ko uyu mugore acyirwariye ku bitaro bya Byumba.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author