Uganda: Akurikiranweho kugaburira amaraso y’ imihango umwana abereye mukase

Mu gihugu cya Uganda muri gereza yo mu karere ka Mukono hafungiye umugore ukurikiranyweho kugaburira umwana ibiryo birimo amaraso yo mu mihango.

Annet Namata, yari yatawe muri yombi muri Kamena aza gutoroka, akaba yarongeye gutabwa muri yombi afatiwe ahitwa Katosi asaba ubuhungiro nk’ uko byemezwa n’ umuvugizi wa Polisi ya Uganda Luke Owesigire.

Uyu mugore yajyanwe kuri polisi n’ umugabo we Yunus Lungu wari umaze guhabwa amakuru n’ abaturanyi ko nyamugore yashyize imihango mu isosi agategeka umwana w’ umugabo we kuyinywa ku gahato.

Nubwo kuri uyu wa Gatatu uyu mugore Namata yahakanye ibyo aregwa , Yunus Lungu yabwiye Polisi ya Uganda ko uyu mugore imbere y’ inteko y’ abagore ya Kitega Namata yemeye ibyo aregwa akabisabira imbabazi.

Imbere y’ abagore Namata yafashwe amashusho avuga ko ibyo yakoze yabikoreshejwe n’ umujinya waturutse ku kuba umugabo we yita kuri uyu mwana.

Namata icyo gihe yavuze ko iyo nama yari yayigiriwe n’ inshuti ze ko kugaburira amaraso y’ imihango uwo mwana bizatuma ahinduka umurwayi wo mu mutwe.

Kuri uyu wa Gatatu uyu mugore Namata yagejejwe imbere y’ urukiko ahakana ibyo yari yaremeye.

Ubushakashatsi bw’ abaganga bugaragaza ko amaraso y’ imihango aba arimo za microbe na virusi bishobora gutera indwara.

Uretse n’ amaraso y’ imihango muri rusange abahanga mu by’ ubuvuzi bavuga ko amaraso yose ashobora kuba uburozi igihe ahawe umuntu atabanje gupimwa.

 

 

 

About The Author