Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 17
Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho inkuru y’urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice 16 aho Rufonsi yatangiye kugenda abwira inshuti ze ko yatsinze igitego cyo kwegukana Mutesi kubera ko bari bakoze imwe mu mihango y’ubukwe.
Kuri ubu tugiye kubagezaho igice cya 17.
Mutesi agiye gusura umubyeyi wa batisimu,ageze yo kuko bataherukanaga baraganira umubyeyi we amubaza ibyo yumvise bijyanye no kuba ababyeyi ba Mutesi bari kumubuza gukunda Muvumba ngo nuko aruwo mu bakene ,Mutesi arabimubwira byose uko byagenze ,uyu mubyeyi we bita Bugenimana aramubwira ati:”ariko Mana we!……,ubwo Koko warabyemeye ,ubuse ko umugabo wanjye twashakanye arumukene n’iwabo ari abakene urabona tutarakize ubu ntidufite imodoka ebyiri ?,byose n’Imana ibigena ntihazagire ugushuka upfa kuba ubona agukunda nyakugukunda, gusa amahitamo n’ayawe”.
Mutesi ahita yibuka ukuntu Muvumba yamukundaga yumva biramuyobeye ntiyanahita amubwira ko yanagirango amufashe gupanga ubukwe afitanye na Rufonsi n’igihe bazabukorera Kandi aribyo byari byamuzanye ,hashize akanya Mutesi aramusubiza ati:”Koko ibyuvuze nsanze aribyo kuko niba mukize gutya Kandi mwarashakanye umugabo wawe Ari umukene,ntampamvu yo kwirukankira umuntu ngo nuko aturuka mu miryango ikomeye kuko ntanuwamenya uko ejo hazamera”.
Bugenimana yungamo avuga ati:”Ibyo nibyo cyakora ubona ariwe ugukunda nabwo ntakibazo kuko bose aba ari abantu kimwe ,ariko igihe ubona uwo wo mu bakene ariwe ugukunda nabwo ntampamvu yo gushaka impamvu zidafatika zo kugirango umwikuremo rwose”.Mutesi arikiriza ahita anamubwira ko bwije azagaruka bakaganira byimbitse ,Bugenimana aramuherekeza arataha.
Mutesi ageze mu rugo imitima iguma kumubana myinshi dore ko atarazi aho Muvumba aba,umunsi umwe Muvumba aho yabaga acokoza telefone abona aguye kuri nimero ya Mutesi yaribitse ahantu, areba kuyisiba biranga ahita amuhamagara,Mutesi abona ahamagawe na nimero zo mumahanga agira ubwoba,agezaho aritaba yumva ni Muvumba yumva akubiswe ni nkuba kubera igihe cyari gishize batavugana baraganira Mutesi amubaza impamvu arigukoresha nimero zo mu mahanga,Muvumba amubwira ko ariho aba yagiye gushaka ubuzima ariko ntiyamubwira ko afite ikigo abereye umuyobozi, ahubwo amubwira ko akimukunda ndetse cyane ,Mutesi araceceka agezaho aramubwira ati:”urakoze nanjye nuko”.Muvumba amubwira ko yenda kugaruka kwivuko azamureba bakaganira, ahita anamusezera,Mutesi imitima iguma kumubana myinshi ku buryo wamurebaga ukabona adatuje dore ko Rufonsi ataracyimwitaho neza kubera ko yumvaga yararangije kuba uwe .
Umunsi umwe Mutesi ajya gusenga atavuganye na Rufonsi kuri telefoni ageze ku rusengero mu gihe ahagaze hanze wenyine abona imodoka iraje irahagarara abona nta muntu usohoka arebye abona harimo Rufonsi nundi mukobwa ,ubwo Rufonsi agikubita amaso Mutesi ahita akata imodoka vuba asubira inyuma aragenda akuramo wa mukobwa amusiga inyuma ,Rufonsi ahita agaruka wenyine mu modoka araza aparika iruhande rwa Mutesi aramusuhuza, kumbe Rufonsi ntiyarazi ko Mutesi yabonye wa mukobwa ,bagihagaze wamukobwa aba araje n’amaguru kubera ko Rufonsi ataramubwiye icyo amukuriye mu modoka araza ahita asuhuza Mutesi arina ko abaza Rufonsi ati:”Sheri,uzi ukuntu aka kagendo nubwo ari gato kanyahagije?,ubu ubikoreye iki Koko?”.Rufonsi yica amatwi misa iba irasohotse Rufonsi ahita yinjira bwangu kugira ngo wa mukobwa atongera kumwita Sheri Mutesi yumva,bose bicara hamwe ariko kuko Mutesi yumvaga atishimye ahita asohoka aritahira ,misa itashye Rufonsi abwira wa mukobwa ko uwo yabasanganye ari umwana biganye cyera, barongera bajya mumodoka barataha ,nyamara iyi modoka niyo Rufonsi yakodesheje ngo ajye kuryoshya mu gihe Mutesi agiye gusenga n’amaguru Kandi bari no kwitegura ubukwe .
Ese wowe urumva ubu bukwe buzaba?Ni aho ubutaha mugice cya 18.
Iyi nkuru muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul/igicumbinews.co.rw