Rwamagana: Umugore watangaga ruswa ngo bamufungurire uherutse gufatanwa urumogi yatawe muri yombi

Mu minsi ishize nibwo twanditse inkuru ivuga abantu babiri aribo Semugaza Jean w’imyaka 29 na Uwimana Assouma w’imayaka 47 bafashwe bacuruza urumogi, icyo gihe bafatanwe udupfunyika 1,850. Kuri ubu uwitwa Mukandayisenga Saidatte w’imyaka 42 yafashwe na Polisi ifatanyije n’urwego rw’ubugenzacyaha(RIB) aje gutanga amafaranga ya ruswa kugira ngo Semugaza Jean afungurwe idosiye isigare kuri Uwimana Assouma.

Mukandayisenga yafashwe kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Ukuboza azaniye umukozi wa RIB ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 (50,000Frw).

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko Uwimana Assouma ariwe wabanje kwegera umukozi wa RIB akamusaba ko barekura Semugaza bafunganwe kuri dosiye yo gucuruza urumogi, amubwira n’umuntu uzamuzanira ruswa.

Yagize ati: “Uwimana na Semugaza ubundi bari bafungiwe dosiye imwe yo gucuruza ibiyobyabwenge kuko bari bafatiwe hamwe, uyu Uwimana yatangiye gutanga ruswa kugira ngo Semugaza afungurwe abe ariwe usigarana iyo dosiye. Yabwiye umukozi wa RIB ko hari umuntu uzamuzanira amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50.”
CIP Twizeyimana akomeza avuga ko umukozi wa RIB yemeye ariko agamije gufata uwo muntu wagombaga kuzana iyo ruswa.

Ati: “Umukozi wa RIB yaremeye, bavugana umuntu ugomba kumuzanira iyo ruswa n’aho bazahurira nibwo Mukandayisenga Saidatte yafatwaga azaniye uwo mukozi ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50.”
Mukandayisenga yahise afatwa afungirwa kuri sitasiyo ya RIB aho mu murenge wa Kigabiro, akaba agiye gukorerwa dosiye.

Umuvugizi wa Polisi yaboneyeho kongera gukangurira abantu kwirinda gukora ibyaha nyuma ngo bagerekeho no gushaka gutanga ruswa.
Yagize ati: “Buri gihe dukangurira abantu kwirinda gukora ibyaha, nta gihe tutabuza abantu gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge birimo n’urumogi. None bariya bamaze gufatwa batangira gushaka gutanga ruswa.”

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

@igicumbinews.co.rw

About The Author