RDC: M23 irashinja MONUSCO gufasha FARDC

Umutwe wa M 23 urimo gushinja ingabo z’umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro muri Repebulika Iharanira Demokarasi ya Congo(MONUSCO), gufasha ingabo za Repebulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), N’abo bafatanyije mu bitero birimo kwica Abasivile.

Ubutumwa umuvugizi wa M23 Lawrence Kanyuka yashyize kuri X kuri uyu wa Kane Tariki ya 08 Gashyantare 2024. Bugira buti: “Kuva saa kumi n’imwe za mu gitondo, Ingabo zishyize hamwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa zirimo FARDC, FDLR, Abacanshuro, Inyeshyamba, ingabo z’u Burundi n’iza SADC, zateye uduce dutuwe n’abaturage muri Kibumba n’ahandi hafi aho. Twabonye MONUSCO irimo kubaha ubufasha burimo gutuma bakora ibyaha by’Intambara, ibyaha byibasira inyokomuntu”.

K’uruhande rwa MONUSCO ntacyo iratangaza ku birego bya M23. Imirwano ikaze yongeye kubura kuva mu mpera z’icyumweru gishize ejo hashize yari yakomereje mu gace ka Mushaki na Negenero. Muri iyi mirwano M23 iravuga ko yafashe agace ka Nturo ndetse n’ahitwa Chez Madimba.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author