Mu Majyepfo Polisi yafashe litiro zirenga 1,300 z’inzoga zitemewe

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’ibanze ndetse n’abaturage bahagurukiye bamwe mu baturage bagifite ingeso mbi yo gukora inzoga zitemewe ziganjemo iyitwa Muriture.

Ni muri urwo rwego tariki ya 08 na tariki ya 09 Ukuboza mu turere twa Nyanza, Huye na Gisagara tugize intara y’Amajyepfo hakozwe igikorwa gihuriweho n’inzego zitandukanye ndetse n’abaturage hagamijwe kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe.

Mu karere ka Nyanza mu murenge wa Kigoma mu kagari ka Murinja mu ngo z’abaturage icumi(10) hafatiwe litiro 695 z’ikinyobwa cyitwa Muriture, umuturage witwa Musonera Joseph ufite imyaka 42 wo mu murenge wa Busasamana yafatanwe udupfunyika 118 tw’urumogi.
Mu murenge wa Ntyazo mu kagari ka Katarara mu mudugudu wa Gasharu nanone mu karere ka Nyanza, mu rugo rwa Nzamurambaho Alex ufite imyaka 26 nawe yakoraga ikinyobwa kitemewe cya Muriture, yafatanwe litiro 85.

Mu karere ka Gisagara mu murenge wa Kigembe mu tugari twa Rubona na Nyabikenke umuturage witwa Misigaro Pierre ufite imyaka 34 yatanwe litiro 120 z’ikinyobwa cya Muriture.

Ni mugihe mu karere ka Huye mu murenge wa Ruhashya mu kagari ka Karama mu mudugudu wa Nyakigezi uwitwa Kabagabe Agnes ufite imyaka 62 y’amavuko yafatanwe litiro 380 z’ikinyobwa cya muriture, Nyiraminani Séraphine we yafatanwe litiro 120 nazo za muriture.

Nyuma yo gufata izi nzoga n’ibiyobyabwenge abaturage baraganirijwe bagaragarizwa ingaruka zo gukora no kunywa ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga zitemewe. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police(CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko abaturage bagaragarijwe ko izi nzoga zigira ingaruka mbi ku buzima bw’uwazinyoye ndetse zikaba intandaro yo gukora ibyaha, bigateza umutekano mucye mu baturage.

Yagize ati: “Urebye ibintu bakoramo ziriya nzoga n’uburyo bazikora nta suku irimo, umuntu wazinyoye zamutera uburwayi bukomeye bikaba byamuviramo no kubura ubuzima. Ikindi kandi byamaze kugaragara ko ziriya nzoga ziri ku isonga mu guteza umutekano muke kuko uwazinyoye ahita amera nk’umurwayi wo mu mutwe.”

Akomeza agaragaza ko uwanyoye ziriya nzoga akora ibyaha bitandukanye nko guhohotera abagore n’abakobwa, urugomo rwo gukubita no gukomeretsa, amakimbirane yo mu miryango. Ibi byose bikaba intandaro y’umutekano muke mu baturage ndetse bikanagira ingaruka ku gihugu muri rusange.
CIP Twajamahoro avuga ko Polisi y’u Rwanda, inzego z’ibanze ndetse n’abaturage batazihanganira abantu bakomeza gukora bene ziriya nzoga ndetse n’abazinywa.

Yagize ati: “Ibikorwa nk’ibi twakoreye mu turere twa Nyanza,Huye na Gisagara si ubwa mbere tubikoze kandi si ubwa nyuma, twahagurukiye kurwanya izi nzoga mu turere twose tugize intara y’Amajyepfo. Abaturage tubakoresha inama tukabereka ububi bwa ziriya nzoga haba ku buzima bwabo ndetse no ku mutekano wabo, tukabasaba gukomeza gutanga amakuru.”

Inzoga zafashwe zamenewe mu ruhame, Ubushakashatsi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB) bwagaragaje ko inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge zigira ingaruka ku buzima bw’umuntu.

Uwafatanwe udupfunyika tw’urumogi yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Busasamana kugira ngo akurikiranwe n’amategeko ahana abakoresha ibiyobyabwenge.

@igicumbinews.co.rw

About The Author