Kenya: Amabandi yataye muri yombi Minisitiri haba imirwano ikaze
Urubyiruko rwitwaje intwaro rusanzwe rurinda ubutaka buri mu makimbirane bufite agaciro ka Miliyari 13Frw, ahitwa Loresho mu gihugu cya Kenya. Kuri uyu wa kabiri Tariki 05 Werurwe 2024, rwataye muri yombi Minisitiri ushinzwe ubutaka mu gihugu cya Kenya, Alice Wahome.
Minisitiri yari yasuye ubu butaka buri hafi y’ikibuga cy’indege cya Eldoret kugirango abuheshe Ashak Kumar Rupshi na Hitten Kumar bari babutsindiye mu rukiko kuko bari babwambuwe mu buryo bw’uburiganya. Akinjira mu gipangu cy’aho buherereye urubyiruko ruharinda rwahise rumufungirana rumubwira ko atemerewe kuhasohoka.
Inzego za Polisi zari zajyanye na Minisitiri zatangiye kurasana n’ayo mabandi kugeza ubwo zibarushije imbaraga zigahita zifungura icyo gipangu ubundi amwe muri ayo mabandi agatabwa muri yombi abandi bagakizwa n’amaguru.
Minisitiri w’Umutekano muri Kenya, Alice Wahome nyuma yo kurekurwa yagaye igikorwa cyakozwe n’aya mabandi avuga ko aricyo kwamaganirwa kure.
Yagize ati: “Turi abatangabuhamya b’ibikorwa bya kinyamaswa bikorwa n’umuntu ukoresha amabandi kugirango atware ubutaka bw’abandi. Twafunzwe mu buryo binyuranyije n’amategeko, amabandi yabikoze agomba gutabwa muri yombi”.