Umunyarwanda yashimutiwe mu gihugu cy’u Burundi
Amakuru ava mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko hari umunyarwanda witwa Habiyaremye Jean de Dieu washimuswe kuwa Gatatu w’icyumweru gishize Tariki 13 Werurwe 2024, mu gihe yari avuye muri Tanzania yinjiye mu Burundi.
Bamwe mu bo mu muryango we bavuga ko uyu mugabo yafashwe n’inzego z’iperereza zo mu gihugu cy’u Burundi zimujyana ku nzu yabagamo ahitwa Kinanira baramusaka babona kujya kumufunga n’ubwo batazi aho aherereye kuko ayo makuru nayo bayamenye ari uko abibandikiye. Kuva ubwo nimero ye ihita ivaho.
Abo mu muryango we bavuga ko Jean de Dieu Habiyaremye ari umunyarwanda umaze imyaka 10 aza gukorera mu Burundi akahamara igihe akora ibijyanye no gukwirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Bwa mbere ajyayo muri 2014 yakoranye na company yitwa Lami Wireless aho bagezaga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba(Installation des Plaques Solaires) ku mashuri y’ubuvuzi mu ntara za Ngozi, Bururi, Cankuzo na Gitega, aho yakoranaga na bagenzi be batatu birangiye arataha.
Muri 2015 Jean de Dieu ngo yagarutse mu Burundi akorayo imyaka ibiri azanywe na Company yitwa ETRAVE na Enersol yo mu Bubiligi aho bari baje gushyira ku mavuriro 40 amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Ni isoko ryari ryatanzwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi rirangiye arataha.
Abo mu muryango we bakomeza bavuga ko muri 2022 uyu mugabo yagarutse mu Burundi gushyira amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku mavuriro 6 yo mu ntara ya Kirundo bikorwa ku isoko ryari ryatanzwe na Enabel yo mu Bubiligi.
Muri 2023 kandi yongeye gukora akazi ko gushyira amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku makoperative 12 afite utumashini dukoresha ayo mashyanyarazi dutonora ibigori n’umuceli. Ni isoko ryari ryatanzwe n’umuryango w’Abataliyani witwa AVSI.
Habiyaremye Jean de Dieu yafashwe yari avuye i Kigoma muri Tanzania aje mu Burundi. Abo mu muryango we barasaba inzego zamufashe bakeka ko ari iz’iperereza kumwerekana bakamenya aho afungiwe niba hari n’ibyo ashinjwa bikamenyekana akagezwa imbere y’ubutabera.
Kugeza ubu inzego z’u Burundi ntacyo ziratangaza kuri iki kibazo. Ni mu gihe kuva aho iki gihugu gifungiye umupaka ugihuza n’u Rwanda hakomeje gusakara amakuru avuga ko bamwe mu bashinzwe inzego z’umutekano bakora ibikorwa byo guhohotera abanyarwanda bari mu Burundi.
@igicumbinews.co.rw
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: