Mu mvura ivanze n’urubura Sina Gérard FC yatsinze Kisaro Villa
Kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 23 Werurwe 2024 kuri Sitade y’Akarere ka Gicumbi, ikipe ya Kisaro Villa yatsinzwe 1-0 mu mukino yari yakiriyemo ikipe ya Sina Gérard FC, zombi zo mu Karere ka Rulindo zirimo gukina shampiyona y’icyiciro cya gatatu mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Umukino ugitangira ikipe ya Sina Gérard FC yatangiye isatira bikomeye cyane Kisaro Villa biza gutuma ku munota wa 15 ikipe ya Sina ibona igitego cya mbere ku mupira w’umuterekano watewe na Nshimiyimana Mouhamed urenga umunyezamu wa Kisaro Villa wari uhagaze nabi ujya mu izamu.
Ibyaje guha imbaraga iyi kipe yo kuri Nyirangarama gukomeza gusatira bikomeye izamu rya Kisaro Villa ariko nayo ikanyuzamo igasatira, ku minota wa 38 nibwo imvura yatangiye kugwa ari nyinshi ariko igice cya mbere kirangira umukino udahagaze. Amakipe yombi agiye kuruhuka nibwo haguye imvura idasanzwe yatumye amakipe yombi amara isaha mu rwambariro ategereje gukina igice cya kabiri bitewe nuko imvura yari nyinshi kandi hagwagamo n’urubura.
Nyuma y’uko amakipe agarutse mu gice cya kabiri imvura itangiye kugenza macye, ikibuga ntawe cyahengamiyeho bituma umukino urangira ari igitego kimwe ku busa n’ubwo abakinnyi bari babaye icyondo bitewe n’amazi yari yuzuye mu kibuga.
Umukino urangiye igicumbinews.co.rw yavuganye n’umutoza NONENINJYE Carilène wa Sina Gerard FC avuga ko aya manota atatu ayakesha Nyagasani. Ati: “Umukino ntiwari woroshye n’ikipe twari twatsinze iwacu yashakaga intsinzi na yo n’ubwo imvura irimo urubura yatumye tudakina umukino wacu.
“Gusa aya niyo manota tubonye kuva twatangira shampiyona aturuhije nawe wabibonye nk’umunyamakuru ariko nawe wabibonye ko turi beza. Dufite Musanze Youth ku mukino ukurikira nayo tugiye kuyitegura neza kuko tuzaba turi mu rugo imbere y’abafana bacu kandi tuzayitsinda nk’uko twayitsindiye iwayo”.
Ni mu gihe Benjamin utoza ikipe ya Kisaro Villa yabwiye igicumbinews.co.rw ko kuba yatsinzwe ntawe yashyiraho ikosa gusa akavuga ko kuba atarimo kwakirira ku kibuga cye birimo kumukoma mu nkokora. Ati:” Imbarutso yo gutsindwa ntitwavuga ngo ni mvura nk’ababandi ngo yatsinze igitego ku bwa mahirwe…”.
“Imikino ikurikira tugomba kwitwara neza twatangiye nabi ariko tumaze kubikemura. Kubona abakinnyi bajya ku mukino byari bigoye gusa batwitege. Sinashinja umuzamu ubuswa ni igitego cya mucitse ndamwizeye uyu ni umukino wa kabiri yari akinnye. Urabona turimo kwakirira ku kibuga kitari icyacu ariko FERWAFA idufashije tukabona ikubuga byaba ari byiza”.
Visi Perezida w’Ikipe ya Sina Gérard FC NKundimana Théogène yatangarije igicumbinews.co.rw ko bifitemo icyizere cyo kuzamura ikipe mu cyiciro cya kabiri muri uyu mwaka. Yagize Ati: “Umwaka ushize ntitwagize amahiriwe ariko uyu mwaka twateguye neza dufite amanota yose kandi turimo no gutisnda. Ubu turimo gukosora aho bitagenze neza kugirango tubashe kuzamuka. Umutoza arimo kudufasha ndetse na displine y’abakinnyi irimo kudufasha, ubu ikipe dufite ni nziza gusa turimo gutekereza kongera imbaraga mu busatirizi. Turimo gukurikiza intego Doctor Sina Gérard yaduhaye kugira ngo tubashe gukora igikorwa cyose kugira ngo umusaruro uboneke”.
Uyu mikino wabereye kuri Sitade ya Gicumbi wabanjirijwe n’umukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’abagore mu Rwanda wahuje Inyemera WFC yari yakiriye ikipe ya Bugesera WFC urangira ari ubusa ku busa.
Kugeza magingo aya mu bagabo muri Shampiyona y’icyiciro cya Gatatu mu mupira w’Amaguru muri Zone y’Amajyaguru, Sina Gérard FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota icumi n’umunani mu gihe yitegura kwakira Musanze Youth nayo iri kumwanya wa Gatatu kuri uyu wa Gatandatu Tariki 30 Werurwe 2024 ku kibuga cya Nyirangarama. Ni mu gihe Kisaro Villa ikiri ku mwanya wa nyuma gusa umuyobozi wa Kisaro Villa Nyangoma Maricianne arasaba ko Ikibuga cye cyo mu murenge wa Kisaro yafashwa akemererwa kuhakirira imikino kuko kuza gukinira kuri Sitade ya Gicumbi birimo kumugora.
Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: