Umugabo yashakanye n’impanga zifite imitwe ibiri ifatanye

Umugabo yashakanye n’impanga zifatanye imitwe mu ibanga rikomeye n’ubwo byamenyekanye kuri uyu wa kane Tariki 28 Werurwe 2024 ariko amakuru atangwa n’Ikinyamakuru Fox 10 cyo muri Leta z’Uzunze ubumwe z’Amerika dukesha iyi nkuru avuga ko bishoboka ko baba barakoze ubukwe muri 2021.

Abby Hansel na Brittany Hansel b’imyaka 34 bahoze bakina filime kuri ubu bakaba ari abarimu mu mashuri abanza muri Leta z’Uzunze Ubumwe z’Amerika muri Leta ya Minnesota arinaho bavukiye, bashakanye n’umuganga wahoze ari umusirikare witwa Josh Bowling.

Aba bakobwa bavutse bafatanye imitwe ariko buri wese afite igifu n’umutima bitandukanye n’ibya mugenzi we. Gusa bose bahuriye ku gice kimwe uhereye mu rukenyerero kumanura hasi bivuze ko umwe iyo ariye ibiryo bijya mu gifu cye ariko yajya gukora ibikomeye bigasohokera mu kibuno bahuriyeho cyangwa buri umwe icyo anyweye gisohokera mu mwanya w’ibanga bahuriyeho.




Izi mpanga kandi zisangiye amaboko abiri n’amaguru abiri. Abby akoresha ukuboko ndetse n’ukuguru ku iburyo n’aho Hansel agakoresha ukuboko n’ukuguru ku imoso.

Izi mpanga Abby na Hansel zamenyekanye bwa mbere mu 1996 ubwo zagaragaraga mu kiganiro gikorwa na Oprah Winfrey. Mama wa bo yatangaje ko bakivuka kubatandukanya byanze kuko icyo gihe muganga yavuze ko kubatandukanya byari gutuma bahita bapfa. Ngo aba bakobwa bakundaga kubwira nyina ko bifuza ko umunsi umwe n’abo bazabyara umwana.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima muri Leta z’Uzunze z’Amerika kivuga ko kuvuka umwana afatanye n’undi kuri bimwe mu bice by’umubiri cyane cyane umutwe n’umugongo bikunze kubaho gake cyane ku isi kuko biba byibura ku mwana 1 kuri hagati ya 50,000-100,000 bavuka. Kandi 60% by’abavuka gutyo inda zivamo cyangwa bagapfa nyuma  gato yo kuvuka.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author