Rubavu: Minisitiri Shyaka yihanangirije bamwe mu bayobozi bagihembera amacakubiri

Mu nama Nshingwabikorwa y’Akarere ka Rubavu Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ku bibazo by’uruhererekane birimo ruswa, akajagari mu miyoborere amacakubiri ashingiye ku Turere “byamunzwe Rubavu”, byavugiwe imbere y’abayobozi kuva ku w’Umudugudu kugeza ku rwego rw’Akarere.

Rubavu benshi bakabona nk’Akarere gafite amahirwe menshi y’ubukire bitewe n’aho kari, ariko ngo ubwo bukire mu bikorwa ntibugaragarira amaso.

Ni kamwe mu Turere tuza ku isonga mu kurangwamo imirire mibi mu bana bato, ndetse ngo gafite ruswa nyinshi.

Kuri uyu wa mbere tariki 16 Ukuboza 2019, Prof. Shyaka Anastase Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ku bibazo bikomeye byugarije Rubavu, birimo n’icyo cya ruswa.

Yavuze ko Rubavu bavuga ko haba ibiryo nyamara ikaba iri mu Turere turi ku isonga mu dufite abana bafite imirire mibi.

Mu Turere 30, ngo Rubavu igaragara imbere mu nyigo zose zose zikorwa bareba ibibazo byugarije Uturere, ikaza ku isonga mu kagararagramo ruswa.

Prof. Shyaka avuga ko iyo utangiye kuvuga Rubavu benshi bumva ruswa.
Ati “Mbese ruswa mwasezeranye na yo tubimenye?. Mwe na Ruswa mwabaye pata na rugi.”

Asaba abitabiriye inama icyakorwa kugira ngo ruswa ireke kuba karande muri Rubavu.

Yavuze ko hari ibibazo bitandukanye byo muri gahunda ya Leta biba byarahawe umurongo bikemukiramo ariko ntibikemuke, ibyo birimo kuzamura imibereho y’abaturage (human Security), ubuhinzi, itangwa rya serivisi, ubucuruzi n’ibindi.

Gusa ngo hari n’ibihabwa umurongo ugasanga imbaraga zibikwega zibisubiza inyuma ziruta izishyirwa mu kubushyira mu bikorwa.

Minisitiri Shyaka Anastase yagarutse ku bibazo by’irondakarere by’ “Abagogwe” n’ “Abagoyi” bikigaragara mu bakozi b’Akarere ka Rubavu, avuga ko mu gihe bizakomeza Akarere katazatera imbere.

Yababwiye ko bagomba kuva muri ndi ‘Umugoyi’ na ndi ‘Umugogwe’ bakagendera muri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ kuko inkubiri ya “Goyi – Gogwe” nta majyambere yabaha.

Ati “Turatsa ikibatsi cy’ubwiyunge n’Ubumwe bw’Abanyarwanda mwituzanira Satani…. Mwese muzi ububi bw’amacakubiri kuki mwongera gushaka gutaha ubukwe bw’amacakubiri, mbabwize ukuri, uyu ni umwanda,… turashaka kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, ndetse turi mu bumwe bw’Abanyafurika, hano byabaye “Goyi na Gogwe”.

Prof. Shyaka yavuze ko nta kandi Karere kagira akajagari na bombori bombori mu buyobozi mu turere twose 30 tw’igihugu uretse Rubavu.

Umwe mu bakozi b’Akarere ka Rubavu utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko ibyo Minisitiiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze biri mu Karere akoreramo ari ukuri.

Ati “Hari bamwe mu bakozi bakora nk’bacanshuro, bakorera ku jisho, hakaba n’abandi bakozi bamaze igihe kirenga imyaka 10 bakorera mu Karere ari na bo bica ibintu.”

Yasabye inzego zo hejuru niba zahindura sitati (Statut) igenga Akarere hakajya habaho kwimura abakozi bakajya gukorera ahandi.

Ati “Ibi byafasha kurandura udutsiko tugaragara mu Karere.”

Akarere ka Rubavu kagiye kavugwamo ibibazo bya ruswa mu bakozi, nko mu mitangire y’akazi k’Abarimu, Abaganga ndetse n’abakozi basaba kwimurwa bava mu tundi Turere (transfer), ruswa yanavuzwe mu myubakire ahanini mu Buyobozi bw’inzego z’ibanze.

@igicumbinews.co.rw

About The Author