Gicumbi: Umugabo Yagiye gukora amatara yo ku muhanda amashanyarazi aramufata
Kuwa gatanu w’icyumweru gishize Tariki ya 07 Kamena 2024, Mu murenge wa Kageyo Akarere ka Gicumbi, ubwo Nsabimana Onesphore yari arimo arakora amatara umuriro waramufashe bikomeye ariko Imana ikinga akaboko. kuri ubu arwariye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) arimo kwitabwaho n’abaganga.
Umwe mu bagize umuryango we yabwiye igicumbinews.co.rw ko Nsabimana yafashwe n’amashanyarazi bamugeza kwa muganga basanga inyama zo mu nda zarangiritse. Agasaba ko hari icyo akarere kamufasha mu rwego rwo gukomeza kumuvuza.
Ati: “Ni umutikinisiye ajya anakorana n’akarere. Umuriro wamufatiye i Kageyo arimo gukora amashanyarazi kugira ngo abaturage bacane. Byamenyekanye mu ma saa sita z’amanywa. ubu arimo kuvurirwa CHUK. Bamucishije mu cyuma basanga inyama zo Munda zarangiritse. Turasaba akarere ko kakomeza kumufasha kwivuza”.
Nzabonimpa Emmanuel umuyobozi wa karere ka Gicumbi yabwiye Igicumbinews.co.rw ko uyu Nsabimana atari umukozi w’akarere ahubwo ari umutikinisiye ufite rwiyemezamirimo yakoreraga gusa ngo bakomeje gukurikirana uko amerewe. Ati: “Byarabaye afite rwiyemezamirimo yakoreraga twahaye akazi rero bari mu murenge wa Kageyo Kandi birimo gukurikiranwa, iriya yari impanuka mu kazi Kandi ndatekereza ko arimo koroherwa”.
Mayor yavuze ko n’ubwo uwahuye n’impanuka yari afite rwiyemezamirimo akorera ngo abaye ari umuturage w’akarere ka Gicumbi yatekerezwaho.
Ati: “Ntabwo ari umukozi w’akarere mu buryo busanzwe ariko nyine byaterwa n’ibiri mu masezerano noneho kandi abaye ari umuturage w’akarere ka Gicumbi nk’undi wese dufite inshingano zo kumufasha. Naho uriya we yakoreraga rwiyemezamirimo harebwa ikiri no mu masezerano”.
Nsabimana Onesphore asanzwe ari umuturage w’Akarere ka Gicumbi, mu murenge wa Byumba, mu kagari ka Nyamabuye. Kugeza ubu aracyarwariye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).
Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: