“Ntabwo byaba ko abayobozi gukora imirimo yabo bahora bibutswa buri gihe”-Perezida Kagame
Kuri uyu wa Gatanu Tariki 14 Kamena 2024, Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya binjiye muri Guverinoma. Barimo Amb. Olivier Nduhungirehe: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Yussuf Murangwa: Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi na Consolee Uwimana: Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.
Harahiye kandi Mutesi Rusagara: Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ishoramari rya Leta no Kwegeranya Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi na Olivier Kabera: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo.
Abandi bayobozi barahiye ni Aimable Havugiyaremye: Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS) na Angelique Habyarimana: Umushinjacyaha Mukuru.
Harahiye kandi Umugaba w’Ingabo zishinzwe Ubuzima, Maj. Gen. Dr. Ephrem Rurangwa ndetse n’Umugaba Wungirije muri icyo cyiciro, Brig. Gen. Dr. John Nkurikiye.
Nyuma yo kwakira indahiro z’abayobozi bashya, Perezida Kagame yatanze impanuro:
“Ntabwo nshidikanya ko muzakomeza gukorera igihugu cyacu kandi cyanyu uko bikwiriye. Muhagarariye inzego zitandukanye. Inshingano mufite nkuru ni ukurengera inyungu z’abanyarwanda bose, nta kurobanura. Ni inshingano yumvikana nk’aho yoroshye ariko iyo bigeze mu bikorwa niho bigaragarira ko biba bitoroshye ariko abantu bagomba kuzuza neza inshingano zibirimo.
Kuyobora habamo gutanga urugero abandi bakurikiza uhereye kubo uyobora ariko n’abandi muri rusange cyane cyane abakiri bato.
Muri izo nshingano habamo gufata ibyemezo bizima kuko bishoboka. Umuyobozi utagira aho afata ibyemezo aba yujuje bike mu nshingano aba afite. Kuzuza inshingano z’ibintu ukwiriye kuba ukora, bikwiriye gukorwa vuba bitagombye gutegereza.
Ntabwo byaba ko abayobozi gukora imirimo yabo bahora bibutswa buri gihe ndetse bikaba nk’aho abayobozi bumva ko hari abashinzwe kubibutsa. Igishoboka kiba gikwiriye gukorwa mu cyumweru kigakorwa mu byumweru bibiri, ukwezi cyangwa ibirenga. Wanabaza, nta we ushobora kukubwira icyabiteye, agasaba imbabazi akanavuga ko agiye kubikora.
Nkunda kubabwira ni byiza gusaba imbabazi ko ugiye kubikora, ni inshingano yawe ariko sibyo mba mbaza. Ibyo umuntu aba abaza, ni igihe gihise cyatakaye habaye iki? Ibyatakaye byashobokaga kuki utabikoze kandi ari inshingano”.
Mu muhango wo kwakira indahiro z’abayobozi bashya habayeho gusesa Umutwe w’Abadepite nkuko biteganywa n’ingingo ya 79 y’Itegeko Nshinga igena ko ku mpamvu z’amatora, Perezida wa Repubulika asesa Umutwe w’Abadepite hasigaye nibura iminsi 30 kandi itarenga iminsi 60 ngo manda y’abawugize irangire.
Mu ijambo risoza manda, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille yashimiye abo bakoranye bose ndetse n’Umukuru w’Igihugu ku bw’impanuro yabahaye, anagaragaza ko bishimira ibyo bagezeho, ndetse ko n’ibitaragezweho babisigiye umurongo.
@igicumbinews.co.rw
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: