Sina Gérard FC yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya 3

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024 nibwo Sina Gérard FC y’umushoramari Dr Sina Gérard yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya gatatu mu mupira w’amaguru mu Rwanda itsinze Motar FC 4-1 mu mukino wa nyuma w’itsinda ry’amakipe yazamutse mu cyiciro cya kabiri wabereye kuri Nyirangarama.

 Uyu mukino wari witabiriwe na Visi Perezida wa FERWAFA, umushoramari Dr Sina Gerad ndetse n’abandi banyacyubahiro batandukanye. watangiye saa sita z’amanywa Sina Gérard FC isatira bikomeye ariko Motar FC nayo ikanyuzamo igasatira.

Bitewe n’umurindi w’abafana bari buzuye kuri Sitade ya Nyirangarama byaje guhesha Sina Gèrard FC igitego cya mbere ku munota wa 20 cyatsinzwe na Diame ndetse no ku munota wa miringo ine Jaques atsinda igitego cya kabiri amakipe yombi ajya kuruhuka Sina Gérard FC ifite ibitego bibiri ku busa.

Mu gice cya kabiri Sina Gérard FC yakomeje gusatira binyuze ku busatirizi bwayo ariko imipira bakayihusha ari nako Motar FC nayo yari ifite abafana benshi b’abamotari isatira. Ku munota wa 70 ku burangare bw’umunyezamu wa Sina Gérard FC, ikipe ya Motar FC yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe n’umukinnyi wo muri Nigeria.




Nyuma y’umunota umwe gusa Sina Gerad FC yahise itsinda igitego cya gatatu cyatsinzwe na Jaques. Maze mu minota ya nyuma iyi kipe yo kuri Nyirangarama itsinda igitego cya kane cyatanze itsinzi, umukino urangira ari ibitego bine kuri kimwe.

Umukino urangiye Umuyobozi wa Motar FC yatangarije igicumbinews.co.rw ko n’ubwo abuze igikombe ariko bagiye kwitegura icyiciro cya kabiri neza. Ati: “Igikombe turakibuze ariko nanone twashima Imana ko twazamutse kandi turimo kwizera ko mu cyiciro cya kabiri tuzagerageza kwitwara neza”.

Nyuma y’uyu mukino Dr Sina Gérard wari umaze kwegukana igikombe yabwiye igicumbinews.co.rw ko anejejwe no kuba yegukanye igikombe. avuga ko aje guhangana n’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri.




Ati: “Ni byiza turishimye namwe murabibona ibyishimo biri ahangaha, turashima ikipe kuko niba baba ntacyo batabonye babayeho neza nabo bagombaga kuduha ibi byishimo. Ubu tugiye mu cyiciro cya kabiri naho tugomba guhagarara ku ishema ryacu”.

Dr Sina Gérard yakomeje abwira igicumbinews.co.rw ko amakipe ye akomeje kuzana ibikombe dore ko n’abakinnyi be b’imikino ngororamubiri batwaye ibikombe bibiri mu marushanwa yabereye mu karere ka Rubavu muri iyi weekend dusoje. 

Ikipe ya Sina Gérard FC nyuma yo gutwara igikombe yagishyikirijwe na Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda(FERWAFA). Iyi kipe ibaye iya kane yo mu ntara y’Amajyaruguru ikina mu cyiciro cya kabiri cy’umupira w’amaguru mu Rwanda nyuma ya Sorwathe FC na Tsinda Batsinde FC zo mu karere ka Rulindo na Gicumbi FC yo mu karere ka Gicumbi.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author