Musanze: Perezida Kagame yakiriwe n’abaturage barenga 350,000

Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yakiranywe urugwiro n’ibihumbi birenga magana atatu mirongo itanu by’abaturage bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Musanze. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu Tariki 22 Kamena 2024, kuri site ya Busogo.

Paul Kagame, yabwiye Abanyarwanda ko kubayobora byoroha bitewe n’uko bamufasha kuzuza inshingano neza nka Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Yagize ati: “Kubabera umuyobozi, biroroha. Mufasha uwo mwahaye inshingano yo kuba umuyobozi wanyu, kuzuza inshingano nk’uko tubigenza. Ikigoranye tukagifatanya tukagikemura”.




Kagame yavuze ko amatora agiye kuba ari amahitamo y’Abanyarwanda. “Aya matora tugiye kujyamo ni igihugu, ni abanyarwanda bose bongera gusinyira, kuvuga ngo uko dushaka kuyoborwa ni uku, dushaka kubaho uku”.

Umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yasabye abifuriza u Rwanda inabi gucisha make, kuko Abanyarwanda ntacyo bafite cyo gutinya kirenze ibyo banyuzemo.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author