Rulindo: Impanuka ikomeye yahitanye umuntu umwe abandi barakomereka

Niyomungu Pascal w'imyaka 37 wahise witaba Imana

Mu muhanda Gicumbi Base Habereye impanuka ya Moto TVS Victor RE346E yavaga Base yerekeza i Gicumbi itwawe na Nduwamungu Syliverien w’imyaka 27 wakomeretse bikomeye mu gihe uwo yari ahetse witwa Niyomungu Pascal w’imyaka 37 yahise yitaba Imana ako kanya.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Supertandant of Police Jean Bosco Mwiseneza yabwiye igicumbinews.co.rw ko muri iyi mpanuka hakomerekeyemo n’umunyamaguru. Ati: “Yageze aho twavuze haruguru agongana na Tayota Hilux RAG956T yavaga i Gicumbi yerekeza kuri Base itwawe na Habyarimana Regis w’imyaka 29 muri uko kugongana, bagonze umunyamaguru akomereka byoroheje”.

Abakomeretse bajyanwe ku bitaro bya Kinihira. Uwitabye Imana yoherejwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nemba. Ni mu gihe moto n’imodoka bifungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bushoki. Uwari utwaye imodoka nawe afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bushoki mu gihe harimo gukorwa iperereza ku cyateye impanuka.




Polisi y’u Rwanda iragira Inama abakoresha umuhanda kurangwa n’Ubushishozi igihe cyose bari mu muhanda. Abatwara ibinyabiziga barasabwa kwirinda umuvuduko urengeje uwateganijwe. Kwirinda kunywa ibisindisha batwaye ibinyabiziga. Kwirinda kuvugira kuri Telephone batwaye ibinyabiziga .

Polisi kandi irabasaba Kwirinda gutwara abarenze umubare wateganijwe. Kwambara kasike ukayiha nuwo utwaye. Kwambara umukandara ukawambika n’abo utwaye. Abagenzi barasabwa kugendera mu ruhande rw’Ibumoso aho ibinyabiziga bibaturuka
imbere babireba. Barasabwa gushishoza igihe cyose bambukiranya umuhanda.

Abagenzi bo barasabwa kureba iburyo n’ibumoso mu gihe bambukiranya umuhanda bakareba ko ibinyabiziga byabahaye inzira ntibizere umutekano 100 % Kuko utwaye ikinyabiziga ashobora kurangara cg ikinyabiziga kikaba gifite ibibazo biri tekinike byateza impanuka niyo mpanvu abanyamaguru bakwiye gushishoza igihe bambukira mu nzira zagenewe abanyamaguru n’ahandi hose bambukiranya umuhanda.

Abagenzi kandi barasabwa kwambuka bihuta ariko batiruka, batavugira kuri Telephone, bataganira, batarangara, badafungira rase z’inkweto ahagenewe kunyura abagenda n’amaguru.




Niyonizera Emmanuel Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author